Ibura ry’amashanyarazi ryaragabanutse rigera ku nshuro 20 ku mwaka

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yatangaje ko ibura ry’amashanyarazi ryagabanutse cyane ugereranyije n’uko byari byifashe mbere, kubera ko yaburaga nibura inshuro zirenga 40 ku mwaka, ubu bikaba bigeze ku nshuro 20 gusa.

Ibura ry'amashanyarazi ryaragabanutse cyane
Ibura ry’amashanyarazi ryaragabanutse cyane

Ni intambwe bavuga ko ikwiye kwishimirwa kubera ko uyu munsi ikibazo cy’ibura ry’umuriro bya hato na hato kitagikunze kugaragara, kubera imirimo itandukanye yagiye ikorwa mu rwego rwo kunoza serivisi z’amashanyarazi mu bice bitanduknaye by’Igihugu.

Ubuyobozi bwa REG buvuga ko mbere habagaho ibura ry’amashanyarazi inshuro zirenga 40 ku mwaka mu gihugu hose, ariko uyu munsi bakaba bageze aho bashobora kumara umwaka nta mashanyarazi abuze mu gihugu hose, nk’uko Armand Zingiro, Umuyobozi Mukuru wa REG abisobanura.

Ati “Hari ibipimo mpuzamahanga dukurikiza bigenda bireba uko dutanga serivisi, inshuro umuriro ubura cyangwa se iyo wabuze igihe bifata kugira ngo dusubize amashanyarazi ku bafatabuguzi. Twavuye ahantu navuga ko hatameze neza, uyu munsi urwego tugezeho rurashimishije cyane.”

Akomeza agira ati “Hari ibipimo Banki y’Isi yagendaga ifata, iyo wabaga uri hejuru y’inshuro 100 umuntu abura umuriro ku mwaka ntabwo bakubonaga nk’umuntu utanga serivisi zifatika. Uyu munsi twebwe turi munsi y’amasaha 19 ku mwaka ku mufatabuguzi, kandi ibura ry’amashanyarazi rikaba riri munsi y’inshuro 20 ku mwaka.”

Ku kibazo cyagarutsweho n’abatari bacye ku mbunga nkoranyambaga, mu minsi yashize ku ibura ry’umuriro rya hato na hato ryagaragaraga mu bice bitandukanye by’Igihugu, Zingiro yavuze ko inganda zihenze zikoreshwa mazutu (Diesel) bazizimije kuva mu kwezi kwa Kamena.

Abayobozi muri REG baganira n'abanyamakuru
Abayobozi muri REG baganira n’abanyamakuru

Ati “Ikirimo kubaho rero n’izi nganda nini za Rusumo za Shema, uko zirimo kuza bagenda bakora igerageza, ibyo bishobora gutuma umuriro ucikagurika, ariko ni ibintu by’igihe gito, kubera ko iyo uruganda ari rushya niko bigenda, bigahura n’ibiza twagize, kubera ko hari aho imiyoboro yagwaga, tukagenda tukabisana. Byose byatumye tugira icikagurika ry’amashanyarazi rya hato na hato.”

Ku rundi ruhande ariko nubwo REG yishimira byinshi birimo kuba, hamaze gukorwa akazi katari gacye mu rwego rwo kunoza serivisi z’amashanyarazi no gusana imiyoboro, usanga mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko mu cyaro, bavuga ko amashanyarazi bafite nta ngufu afite zo kuba yatuma bakoresha zimwe mu mashini zabo, ibintu bidatuma bashobora kuyabyaza umusaruro mu buryo bw’ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka