IBUKA yagaragaje ibikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, hamwe na AVEGA Agahozo, ubwo baganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, kuri gahunda yo gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020, bagaragagaje ko nubwo hakozwe byinshi hakiri ibikibangamiye ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwada.

Ahishakiye Naphtal(ibumoso) yagaragaje ibikibangamiye Ubumwe bw'Ubanyarwanda
Ahishakiye Naphtal(ibumoso) yagaragaje ibikibangamiye Ubumwe bw’Ubanyarwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, avuga ko IBUKA yagize uruhare muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, yumvikanisha neza gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no ku bandi Banyarwanda bose muri rusange.

Ati “Habayeho gutanga umusanzu mu gukemura bimwe mu bibazo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; no gushishikariza abarokotse Jenoside kwirenga bagatanga icyo umuntu wese yabona nk’ikidashoboka, arizo mbabazi ku batazisabye. Byabaye umusingi mwiza mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Ahishakiye avuga ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babateguye kujya bakira bimwe mu byemezo bifatwa bigaragara nk’ibishaririye kuribo. Ikindi IBUKA yakoze mu gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ni ukwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside no kubaregera inkiko aho bibaye ngombwa.

Ati “Ikindi IBUKA yakoze ni ugutegura urubyiruko, turuha ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze kuri murandasi”.

Gusa nubwo hakozwe ibintu bitandukanye hubakwa Ubumwe n’ubwiyunge, haracyari inzitizi zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hakigaragara imyumvire ishingiye ku macakubiri, ivangura ry’amoko, bikigaragara mu ngeri zinyuranye.

Ikindi Ahishakiye yagaragarije Abadepite, nuko hakiri abafite ubumenyi buke ku mateka n’amategeko ahana icyaha cya Jenoside, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo byakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho.

Hagaragajwe ibikwiye kwitabwaho mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda

Nubwo hari amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside, hari ubwo habaho kujenjeka mu gukurikina uwagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ahishakiye yatanze urugero rw’Abacitse ku icumu bavutswa ubuzima bamaze igihe batotezwa, barishinganishije. Ikindi ni abakoze Jenoside bahamijwe ibyaha ariko bakaba badafunze kandi bazwi aho bari.

Ati “Hari ubwo habaho kujenjeka mu gukurikina uwagaragaweho n’ingengabitecyerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakabaho kudahana ku gihe n’uko bikwiye".

Visi Perezida wa IBUKA Mukamugema Alphonsine, yagaragaje ko no kuba hari amakuru adatangwa ahagiye y’ahari imibiri ngo ishyingurwe, biri mu nzitizi zituma ubwiyunge butagerwaho ndetse bikagaragara ko hari abakoze Jenoside bakinangiye imitima yabo kandi bazi aho iyo mibiri yajugunywe.

Ati “Nibave ku izima bavugishe ukuri cyangwa hashyirweho n’izindi ngamba zifasha gutanga ayo makuru, kuko baba bazi aho abantu bari kuko imyaka 31 tugishyingura n’ikimenyetso cy’uko hari abadashaka ubwo bumwe n’ubwiyunge”.

Perezida wa Komisiyo, Hon. Ndangiza Madina(iburyo)
Perezida wa Komisiyo, Hon. Ndangiza Madina(iburyo)

Mu bizakomeza kwitabwaho harimo gukaza ingamba z’amategeko n’ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, no gukomeza kwigisha amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane hibandwa ku rubyiruko.

Hazakomeza kunozwa imikorere ya za Clubs zikorera mu mashuri, byaba byiza zigasimbuzwa imwe abanyeshuri bose bahuriyeho kuko ubu usanga hari aho izi clubs zifasha abana kwibona mu moko, bitandukanye n’icyo abazishinze bari bagamije.

Gushishikariza abayobozi ku nzego zose kurangwa n’imigirire myiza, no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka.

Hazanitabwa mu kurangiza ibibazo by’imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukomeza gukorana n’amahanga mu gukurikirana abari hanze bakwirakwiza ingengabitekerezo.

Hon. Ndangiza Madina, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, yabajije ku kibazo cy’imitungo yangijwe muri Jenoside impamvu kitarangira kandi abayangije bahari.

Iki kibazo Ahishakiye yavuze ko hari ababa bafite ubushake bwo kwishyura hakaba n’abandi babyanga ku bushake bwabo, ariko ku ruhare rw’Abarokotse Jenoside bahora biteguye ko uwabegera akabagaragariza ko adafite ubwishyu nta kibazo kuko bahita bamuha imbabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka