IBUKA Senegal yakoze ikiganiro ‘Igicaniro’ ku nshuro ya mbere

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2024, Umuryango IBUKA Senegal ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, wateguye ikiganiro cyiswe ‘Igicaniro’, cyahuriyemo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri icyo gihgu, baganira ku mateka mabi ya Jenoside, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, by’umwihariko bagaruka ku ngaruka zayo zirimo ihungabana ry’abayikorewe.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abatari bake
Ikiganiro cyitabiriwe n’abatari bake

Muri icyo kiganiro, umwe mu Ngabo z’u Rwanda, Lt. Col. Angeline Kamanzi ukorera mu biro by’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Ibihugu by’Uburengerazuba bwa Afurika na Sahel, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Yasobanuriye abitabiriye Igicaniro amateka kuva ku mwaduko w’abazungu, aho bashyizeho ibuku bashyizemo amoko mu rwego rwo gucamo ibice Abanyarwanda. Yagarutse ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri zashimangiye ayo macakubiri, bukagerageza Jenoside mu bihe bitandukanye kugeza ku yakorewe Abatutsi mu 1994.

Colonel Dr. Serigne Modou Ndiaye uyobora ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe mu bitaro, ‘Hopital Principal’, Captain Dr. Karim Pouabizan na Rebecca Helcom bita ku buzima bwo mu Mutwe basobanuye ihungabana icyo ari cyo, bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana n’uko abagize icyo kibazo bitabwaho, bigafasha gukira ibikomere n’ihungabana ndetse no kurinda uko ihungabana ryahererekanwa n’abakomoka ku bahuye na ryo.

Perezida wa IBUKA Senegal, Dr Rwogera Munana Yves, yashimye ubufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Senegal mu gutegura ku nshuro ya mbere ikiganiro Igicaniro, agaragaza akamaro ko kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bujyanye n’ihungabana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yagarutse ku kamaro ko kwibuka ndetse n’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo guhangana n’ihungabana n’izindi ngaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaboneyeho gusaba abantu bose kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abakuru bakigisha abakiri bato amateka bagatozwa gukunda Igihugu. Akangurira abakiri bato gufatira urugero rwiza ku buyobozi bwiza bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Abari bitabiriye ikiganiro Igicaniro baboneyeho n’amakuru y’izindi gahunda ziteganyijwe mu gihe cy’iminsi ijana, harimo ibiganiro mu mashuri by’umwihariko Inama Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, iteganyijwe tariki ya 07 Gicurasi 2024.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka