IBUKA irasaba ibihugu bicumbikiye Paul Rusesabagina kumuhambiriza

Umuryango Ibuka urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 urasaba ibihugu bicumbira Rusesabagina kumuhambiriza kuko ari ‘Umutekamutwe’

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri na Janvier Forongo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango IBUKA. Forongo avuga ko IBUKA yifuza ko ibihugu [cyane cyane ibimucumbikiye] byamubaza uburyo ahakana Jenoside. Forongo akavuga ko Rusesabagina ari umutekamutwe.

« Turasaba ibihugu cyane cyane ibimucumbikiye ko byamubaza ukuntu ahakana Jenoside. Hari ibintu birimo bimuvugwaho ngo agiye guhabwa ibihembo, kandi mu rubanza rwa Ingabire Victoire abantu bose bavuga ko yaba ashyigikiye FDLR »

Forongo anavuga kandi ko Rusesabagina ahabwa amafaranga n’imiryango mpuzamahanga kubera ko yiyitirira gufasha imfubyi za Jenoside mu Rwanda. Nyamara ariko umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA avuga ko ntafaranga rya Rusesabagina rizwi na IBUKA.

Yagize ati « Abeshya ko yafashije imfubyi kandi kugeza uyu munsi ntituzi amafaranga avana muri fondasiyo ‘fondation’ yo gufasha imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ayashyira. Abadufasha turabazi ; abo dukorana na bo ku bijyanye n’ubufasha bw’imfubyi turabazi ; twebwe tumubonamo nk’umutekamutwe.»

Ibi bibaye mu gihe Rusesabagina yahagaritse uruzinduko yagombaga kugirira mu gihugu cya Canada kubera igitutu cy’abanyarwanda batuye mu mujyi wa Toronto Rwandese Canadian Association of Greater Toronto.

Rusesabagina yagombaga kwitabira inama y’urubyiruko izabera muri Kanada tariki ya 23 uku kwezi. Abategura iyi nama bakaba batangaje ko Rusesabagina atakiyitabiriye.

Rusesabagina ubu utavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, ngo aritegura guhabwa igihembo n’umuryango Lantos Foundation cyo kuba ngo yararokoye abatutsi bari bahungiye muri Hotel de Mille Collines mu gihe cya Jenoside.

Umuryango Ibuka n’indi miryango y’abarokotse Jenoside kimwe n’abarokokeye muri Mille Collines bakaba bakomeje gusaba uyu muryango kudaha Rusesabagina icyo gihembo kuko ngo ibyo avuga bihabanye cyane n’ibyo yakoreye muri Hotel de Mille Collines.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka