Ibuka irasaba abafasha impfubyi za Jenoside kuzifasha mu buryo burambye
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda (IBUKA), urasaba abantu bafite umutima wo gufasha impfubyi za Jenoside zirera ko bajya bazifasha mu buryo burambye aho kubaha inkunga irangira ako kanya.
Umuyobozi wa IBUKA, Dusingizemungu Jean Pierre, yabisabye tariki 18/04/2012, ubwo ikigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge cyasuraga abana birera bibumbiye mu ishyirahamwe AOCM rikorera mu karere ka Ruhango.
Dusingizemungu agira ati “iyo ugaburiye umwana ifi ahora ateze amaboko, ariko iyo umwigishije kuroba ifi uba umugaburiye ubuzima bwe bwose”.
ikIgo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) cyahisemo gufasha ishyirahamwe AOCM mu buryo buhoraho, kigurira abarigize imashini zidoda ndetse n’ibitambaro byo kudoda.

Igitekerezo cyo gufasha iri shyrahamwe abakozi ba RBS bagitangiye mu cyunamo cy’umwaka ushize, aho bagiye batanga amafaranga bagafunguza konti izajya ifasha abo bana; nk’uko byasobanuwe na Dr Mark Cyubahiro Bagabe, umuyobozi wa RBS.
Dr Bagabe avuga ko uretse imashini 10 bamaze kubagurira kuri konti bafunguje hariho amafaranga asaga miliyoni imwe azagenda abafasha uko ibikorwa byabo bizamuka. Yemeza ko RBS izakomeza gufasha aba bana kugeza ibikorwa byabo bimenyekanye ku Isi.

Umuyobozi wa RBS yasabye abo bana gukorana umwete ku buryo ishyirahamwe ryabo ryazahinduka ikigo gikomeye “company”.
Ishyirahamwe AOCM Ruhango ryatangiye mu mwaka wa 2002 ritangirana abanyamuryango 7 ubu bakaba bamaze kugera ku banyamuryango 368. Kugeza ubu bafite amafaranga miliyoni zisaga ebyiri kuri konti yabo.
Bimwe mu bikorwa AOCM Ruhango ikora hazamo ubudozi bw’imyenda igurishwa mu bigo, n’ubworozi bw’inkoko.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|