IBUKA iramagana Steve Hege ukuriye itsinda rya UN ryakoze iperereza kuri Congo

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) wandikiye Umuryango w’Abibumbye ibaruwa ifunguye werekana ko Steve Hege ukuriye itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryakoze iperereza muri Kongo ari umwambari wa FDLR.

Iyo baruwa yashizweho umukono na Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa IBUKA ikanohererezwa abambasaderi 20 bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ifite umutwe ugira uti: “Impirimbanyi y’ingengabitekerezo, Steve Hege, umwambari w’abicanyi bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Steve ufatwa nk’inzobere ku bibazo bya Kongo-Kinshasa kubera imirimo itandukanye yakoranye n’imiryango nterankunga inyuranye, ibigo by’ubumenyi n’utunama tw’inzobere bikamuhesha gukorera umuryango w’abibumbye mu iperereza ryo ku ntambara ya M 23 na Leta ya Kongo yanditse inyandiko zipfobya amahano yagwiriye Abatutsi baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuryango IBUKA werekana bidasubirwaho urukundo n’ubufatanye bwa Steve Hege n’umutwe wa FDLR mu nyandiko zitandukanye yanditse mu rwego rwo kubaha isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

Tariki 24/02/2009, Steve Hege wari ufite ikiraka muri Peace Appeal Foundation yanditse inyandiko igira iti: “Understanding the FDLR” umuntu acishirije mu kinyarwanda “Kumenya FDLR” aho ashimangiza FDLR igizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda bagahungira mu mashyamba ya Kongo.

Steve yagize ati: “Buri gihe bayihuza na Jenoside yo mu Rwanda, umutwe FDLR wumvikane neza bawusanisha n’ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abahutu mu Burasirazuba bya Kongo-Kinshasa hagati y’imyaka y’i 1996 n’i 1999.”

Ibi bishimangira ko Steve adafata abagize umutwe wa FDLR nk’abicanyi ahubwo nk’inzirakarengane zakorewe ubwicanyi burenze, bityo inyandiko ze zikaba zuzuye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi yemerwa n’Umuryango w’abibumbye.

Avuga ku buyobozi n’iterambere byagezweho n’u Rwanda nyuma ya Jenoside, Steve yanditse ko ubutegetsi n’ubukungu bw’u Rwanda bwikubiwe n’abantu bamwe. Yagize ati: “Ubutegetsi n’ubukungu buri mu maboko y’agatsiko k’abantu baturutse muri Uganda bari mu gisirikare cy’u Rwanda.”

Umuryango w’abacitse ku icumu usaba ko ibivugwa n’itsinda ry’inzobere ryakoze iperereza ku ntambara ya Kongo rikuriwe na Steve Hege rivuga ko ibinyoma bishinjwa u Rwanda ko rushyigikiye umutwe wa M 23 urwanya Leta ya Kongo byasuzumwana ubushishozi cyangwa hagakorwa irindi perereza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se Leonard rwose ubu ni ikihe gishyashya utwunguye uretse amateka yo ku gihe.com mujye mugerageza mwandike amakuru afite source. amakuru washyize muri quotation nawe wakoze ikosa nk’irya Albert nta source agira. PLz mujye mureka kugushyushya imitwe mwandike ibintu bifite source

http://www.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/impirimbanyi-z-ingengabitekerezo-na-loni.html

John yanditse ku itariki ya: 10-08-2012  →  Musubize

ariko ubwo ibuk yo iba igeze muri congo bite ko abagande bayirangije iba iri mu biki

peter yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka