Ibizamini by’abazakora ibarura rusange ry’abaturage bizakomeza mu biruhuko

Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko abarimu bemerewe gukora ibizamini by’ikoranabuhanga ngo bazahabwe akazi mu ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu, bizajya bikomeza mu minsi y’ikiruhuko cy’icyumweru ku wa gatandatu no ku cyumweru.

Ibarura ry'abaturage rizakorwa muri Kamena uyu mwaka
Ibarura ry’abaturage rizakorwa muri Kamena uyu mwaka

Bitangajwe nyuma y’uko ibiruhuko bikuru ku banyeshuri byasojwe hamaze gukora abarimu bo mu uturere 19, ibizami byakozwe hagati y’itariki 02 n’iya 09 Mutarama 2022.

Umuyobozi ushinzwe amabarura muri (NISR), Venant Habarugira, atangaza ko abarimu bo mu turere 11 twasigaye bazakora ibizami muri gahunda ya weekend (kugira ngo na bo babashe gukosorerwa ku gihe.

Kugeza ubu abamaze gukora ibizamamini mu cyiciro cya mbere bagera ku bihumbi 42 ku bihumbi 62 basabye, hakaba hasigaye abo mu turere twa Kayonza, Ngoma, Rwamagana, Bugesera, Kamonyi, Rulindo, Muhanga na Nyanza n’uturere tw’Umujyi wa Kigali.

Hari abakoze ibizamini bavuze ko bahuye n’imbogamizi bituma batarangiza

Ubundi ikizamini cyatanzwe cyagombaga gukorwa mu minota 10 aho abemerewe gukora basabwaga gukoresha ikoranabuhanga bashyize muri telefone zabo, kugira ngo harebwe ubuhanga abazakora ibarura bafite kuko ari ryo rizifashishwa mu ibarura nyir’izina ubwo rizaba ritangiye.

Mu nkuru yanditswe ku rubuga rwa www.Kigalitoday hari abarimu bagaragaje mu byifuzo ko hari ibitaragenze neza, birimo kuba hari aho bakandaga porogaramu igahita ibasoreza ikizamini batararangiza gusubiza, cyangwa bagashaka umudugudu bakoreramo bakawubura.

Byatumye twongera gusaba NISR gusobanura iby’izo mbogamizi maze Habarugira avuga ko ashingiye ku mubare uhagije w’abakoze ibizamini n’abari basabye ikoranabuhanga ryafashije mu kwaka akazi (online application), mu gutanga igeragezwa harebwa ubumenyi abasabye bafite mu gukoresha telefone zigezweho (smart phones), ryafashije kandi mu gukosora no gukusanya amakuru akenewe.

Agira ati “Ikizamini cyakozwe kuri telephone cyari icyo kureba ubumenyi mu gukoresha smart phones, abagize ikibazo cyo kutabona umudugudu muri porogaramu (application) barafashijwe kugira ngo bakore ikizamini, ntawe tuzi utarakoze”.

Habarugira avuga ko abakoze ikizamini bose bafitiwe umwirondoro w’aho batuye kandi amanota nasohoka abatsinze bazahabwa aho kuzakorera ibarura, hagendewe ku mudugudu batuyemo cg uwo begereye kandi ayo makuru yose ari abitswe neza.

Ku bijyanye n’abavuga ko ikizamini cyasojwe batarangije kubera gukanda ahantu porogaramu igahita igaragaza ko ushoje ikizamini, ibyo ngo ni bimwe mu byari bigamijwe kureba niba koko ukora ikizamini asobanukiwe n’ibyo akora, kuko ari byo bizagaruka mu ibarura nyirizina bityo ko uwo ikizamini cyarangiriyeho hakosorwa ibyo yari amaze gukora gusa.

Biteganyijwe ko ibarura rusange ry’abaturage ku nshuro ya gatanu rizatangirana na Kanama 2022, aho abarimu babarirwa mu bihumbi 40 bazatsinda ibizamini ari bo bazazenguruka mu ngo, babarura abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga rizashyirwa muri telefone zigezweho ari na yo mpamvu abakora ibizamini babikorera kuri telefone kandi bagahabwa igihe gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Twagize ikibazo kigihe gitoya kuko wasangaga gukoresha telphone bitoroshye

IRADUKUNDA Claudette yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka