Menya imibereho y’Intwari z’i Nyange: Hari abakiriho n’abatabarutse

Abana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Imena ku wa 12/09/2001, igihe Intwari z’igihugu zo ku ikubitiro rya mbere zatangazwaga.

Bamwe mu Ntwari z'i Nyange, abapfuye bazize abacengezi n'abakiriho
Bamwe mu Ntwari z’i Nyange, abapfuye bazize abacengezi n’abakiriho

Ni abari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange aho bamwe bigaga mu mwaka wa Gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, nyuma y’uko banze kwitandukanya igihe baterwaga n’abacengezi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997.

Ubwo bangaga kwitandukanya nk’uko babihatiwe n’abacengezi bababwiraga bati “Abatutsi bajye ukwabo n’Abahutu ukwabo”, abo bana bagaragaje ubutwari basubiza abacengezi bagira bati “Twese turi Abanyarwanda”.

Muri izo Ntwari z’Imena ubu abariho ni 39 nyuma y’uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi mu gihe undi yitabe Imana muri 2018 azize indwara.

Abatakiriho muri izo ntwari ni Bizimana Sylvestre wigaga mu mwaka wa gatandatu, ni mwene Mwitende na Mukarusagara. Yavukiye mu mudugudu wa Nyacyonga, mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro mu 1975. Yize amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Rilima no mu Ishuri Nderabarezi rya Nyange. Yaguye mu bitaro by’i Kabgayi biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abacengezi.

Mujawamahoro Marie Chantal wigaga mu mwaka wa gatandatu ni mwene Twagirumwami Thomas d’Aquin na Nyiranzigiye Immaculée. Yavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’iburengerazuba ku wa 24 Mata1975. Amashuri abanza yayize ku kigo cya Nyamasheke kuva mu 1981 kugeza mu wa 1986, ayisumbuye ayiga mu Ishuri Saint Cyprien ry’i Nyamasheke no mu Ishuri Nderabarezi rya Nyange ariho yaguye yishwe n’abacengezi.

Mukambaraga Béatrice wigaga mu mwaka wa gatandatu ni mwene Muzabahe Philippe na Mukarwego Félicité. Yavukiye mu Kagari ka Nyamushishi, Umurenge wa Murundi, Akarere ka Karongi, Intara y‘Iburengerazuba mu 1974. Amashuri yisumbuye yayize ku Ishuri Nderabarezi rya Nyamasheke no ku Ishuri Nderabarezi rya Nyange, yishwe n’abacengezi ubwo bateraga ishuri ryabo.

Mukarutwaza Séraphine wigaga mu wa gatanu, ni mwene Umuvuzankwaya Léonard na Nyiramihanda Thérèse. Yavukiye mu Kagari ka Masizi, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali mu wa 1975. Amashuri yisumbuye yayize mu Rwunge rw’Amashuri APERWA no mu Ishuri Nderabarezi rya Nyange aho yiciwe n’abacengezi.

Benimana Hélène wigaga mu wa gatanu, ni mwene Ntahobari Ildephonse na Ucyuyinyana Marie. Yavukiye mu Kagari ka Vungu, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero, Intara y‘Iburengerazuba ku wa 03 Nzeli 1979. Amashuri yisumbuye yayize mu Ishuri Nderabarezi rya Nyange kugeza ubwo ahiciwe n’abacengezi.

Ndemeye Valens wigaga mu wa gatanu, ni mwene Karobafi Célestin na Mukamusoni Espérance. Yavukiye mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero, Intara y‘Iburengerazuba, nawe yazize abacengezi bateye ishuri ryabo.

Niyongira Ferdinand wigaga mu wa gatanu, yakomokaga mu Karere ka Nyamagabe. Yapfuye mu mwaka wa 2001 azize ibikomere yakuye mu gitero cy’abacengezi ubwo bateraga ishuri rya Nyange.

Sibomana Ananie wigaga mu wa gatanu yavutse mu 1978, akomoka mu Murenge wa Mwogo, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba. Ni mwene Rrinda Célestin na Nyiramfabakuze Anastasie, ubu akaba atakiriho kuko yapfuye muri 2018 azize uburwayi aho yari ashinzwe ubuzima mu kigo Nderabuzima cya Ruhuha.

Menya imibereho y’intwari 39 z’i Nyange zikiriho n’imirimo zikora

Intwari 39 zikiriho, inyinshi zagize amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminuza, ubu bakaba bakora imirimo inyuranye hirya no hino mu gihugu, 19 muri bo bakaba bari mu burezi.
Muri izo ntwari harimo n’abikorera, abapolisi, Padiri, hari n’abagiye gushakira ubuzima mu mahanga.

ABAYISENGA Théodette (Umukozi mu karere ka Ngororero)
ABAYISENGA Théodette (Umukozi mu karere ka Ngororero)

Bavakure César wo mu Karere ka Karongi, muri iki gihe arikorera, Birori Jean Népomuscène wo mu Karere ka Rutsiro ni umurezi, Kayiranga Aloys ni umupolisi akaba akorera mu Mujyi wa Kigali, ari mu rwego rwa Ofisiye aho afite ipeti rya IP (Inspector of Police), hari Minani Pascal wo mu karere ka Ngororero ubu akora akazi k’uburezi, Muhinyuza Florence wo mu karere ka Kamonyi ni Umuhesha w’inkiko w’umwuga.

Hari kandi Mukahirwa Joséline wo mu Mujyi wa Kigali ni umurezi, Mukanyangezi Dative ni umurezi mu karere ka Karongi, Ndagijimana Pierre Célestin ni Rwiyemezamirimo mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, Ndahimana Jean Baptiste akorera umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Ngororero, naho NKUNDUWERA Angélique ni umurezi mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

Hari Nyagasaza Joseph, umurezi mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, Sindayiheba Phanuel ni umuhuzabikorwa wa AEE-Rwanda, akaba atuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro kandi akaba ari we uyoboye umuryango Komezubutwari w’Intwari z’i Nyange.

Florence Musabimana (Umuyobozi w'ishuri)
Florence Musabimana (Umuyobozi w’ishuri)

Tuyishimire Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ni Rwiyemezamirimo, Urimubenshi Emmanuel wo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ni umukozi wa Compassion Internationale, Uwizera Florence akora umwuga w’uburezi mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, Aayisenga Théodette ni umucungamari mu Karere ka Ngororero, Bayisenge Noël wo mu Murenge wa Macuba wahoze ari umuyobozi mu nzego z’ibanze ubu ni rwiyemezamirimo.

Gatera Silas ni umuyobozi w’ishuri mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, Kamayirese Grâce ni umurezi mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, Kanyemera Augustin ni umurezi mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, Muhayimana Libérée ni umurezi mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi, Mukeshimana Béatrice ni umurezi mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, Mukeshimana Florence we ubu aba mu gihugu cya Cameroun.

Musabyimana Florence ni umuyobozi w’ishuri mu murenge wa Gashali mu karere ka Karongi, Musoni Clément ni rwiyemezamirimo muri Afurika y’Epfo, Mvukiyehe Jean Baptiste ni Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Kabuga, Nishimwe Marie ni umurezi mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi.

Kayiranga Aloys (Umupolisi)
Kayiranga Aloys (Umupolisi)

Undi ni Niyitegeka Vénant, nyuma y’uko abaye umukozi mu karere ka Nyanza ushinzwe imiturire, ubu aba mu gihugu cya Canada, Nizeyimana Emeritha wo mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Muhanga ni Secrétaire Comptable w’ikigo cy’amashuri mu karere ka Muhanga.

Nizeyimana Emmanuel wo mu murenge wa Gahanga muri Kicukiro ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Nsabimana Ntwali wo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo ni Umucuruzi mu Mujyi wa Kigali, Ntakirutimana Jean wo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge ni rwiyemezamirimo, Nyinawandinda Espérance aba muri Canada, Nyirandayisaba Monique ni umucuruzi i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Nyiranzabandora Marie Rose ni umurezi mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye, Ruhigira Emmanuel ni umurezi mu murenge wa Murundi mu karere ka Rutsiro, Sibomana André ni umurezi mu murenge wa Mbazi i Huye, Ukulikiyimfura Adolphe ni umurezi mu murenge wa Cyeza muri Muhanga, Uwamahoro Prisca ni Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Kamonyi.

Kamayire Grace (Umurezi)
Kamayire Grace (Umurezi)

Iyo uganiriye n’izo ntwari z’i Nyange, zivuga ko zigikomeje umugambi wo guharanira ubunyarwanda barwanya ivangura iryo ari ryo ryose ryatuma Abanyarwanda basubiranamo, bakaba bakomeje gukangurura Abanyarwanda kwirinda amacakubiri batoza n’abana babo umuco wo gukundana no kwirinda icyateza umwuka mubi mu Banyarwanda.

Bimwe mu bibazo bafite, n’uko hari bamwe muri bo batakomeje amashuri kandi bafite ubushake, ngo ikibazo ni ubushobozi buke dore ko abenshi bafite akazi katabashoboza gutunga imiryango yabo ngo banige, aho 19 muri bo bakora umwuga w’uburezi.

Umwarimu witwa Mukeshimana Angelique ati “Bari badusabye kwiga batubwira ko bazaturihira njya kwiga muri ICK, ariko ntibyakunze ko baturihira bamwe barivamo njye ndakomeza, n’ubuyobozi bw’ikigo burandeka ndiga ubu ndi kwandika igitabo. Gusa ndakeka ko aho bantegeye ari kuri Diplôme, murumva ko ntatinyuka kujya kuyifata kandi ndimo ayo madeni”.

Bavakure Cesar (Rwiyemezamirimo)
Bavakure Cesar (Rwiyemezamirimo)

Ndahimana Jean Baptiste ukora umwuga w’ubuhinzi aho atuye mu Karere ka Ngororero ati “Ubushobozi nari mfite bwarangiriye muri Secondaire, ibyifuzo byanjye kwari ukwiga na Kamunuza, ubushobozi bubuze nyoboka ubuhinzi”.

Kamayirese Grâce ati “Nigisha mu mashuri abanza kandi nakagombye kuba narongereye urwego, nari natangiye kwiga muri Kaminuza ngeze hagati ubushobozi buranga ndataha”.

Abu izo ntwari z’i Nyange zashinze umuryango uzihuza witswe “Komezubutwari”, ufite intego yo kwigisha no gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko indangagaciro z’umuco w’ubutwari, uwo muryango ukaba uyobowe na Sindayiheba Phanuel.

Bayisenge Noel (Umuvuzi ku giti cye)
Bayisenge Noel (Umuvuzi ku giti cye)
Gatera Silas (Umuyobozi w'ishuri)
Gatera Silas (Umuyobozi w’ishuri)
Mukanyangezi Dative (Umurezi)
Mukanyangezi Dative (Umurezi)
Mukeshimana Beatrice (Umurezi)
Mukeshimana Beatrice (Umurezi)
Nishimwe Marie (umurezi)
Nishimwe Marie (umurezi)
Nizeyimana Emeritha (Umurezi)
Nizeyimana Emeritha (Umurezi)
Nizeyimana Emmanuel (Umuyobozi mu nzego z'ibanze)
Nizeyimana Emmanuel (Umuyobozi mu nzego z’ibanze)
Nkunduwera Angelique(Umurezi)
Nkunduwera Angelique(Umurezi)
Nsabimana Ntwali Noel (Umucuruzi)
Nsabimana Ntwali Noel (Umucuruzi)
Ukurikiyimfura Adolphe (Umurezi)
Ukurikiyimfura Adolphe (Umurezi)
Muhayimana Liberee (Umurezi)
Muhayimana Liberee (Umurezi)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Dushimira ubutwari bagizi bamenye meza ko kubaho ari ukuba wakwitangira abandi ndetse n’igihugu muri rusange. Association komeza ubutwari twayigiyeho byinshi kuko abakomeje kwiga kuri ES Nyange baratwigishije bihagije.

Tuzahora tuzirikana intwari zatabarutse.

Jabez Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Imana ibameneremo rwose,Kandi ntimuzicuze na rimwe ubutwari mwagize,buzabaherekeze kugeza mushoje ubuzima bwanyu hano kw’isi.

Delphine yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Leta nimenye ko hari abahutu benshi cyane banze kwitandukanya n’abatutsi bakabizira.Ingero ni umupadiri wa Mukarange muli Muhazi,abaguye muli Bar La Fraicheur ku Muhima,etc...Sinzi impamvu bavuga NYANGE gusa.Rwose Leta izakore ubushakashatsi,ishyiremo n’abandi benshi bitanze.Duhora tubivuga,ariko ukabona Leta idafite ubushake.

uwizeye yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Nari nziko kuba intwari bigira akamaro none nabo bakubiswe nkatwe twese??

Mwalimu yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Imana ishimwe ko babashije kwibeshaho nyuma yo kurokoka,kandi leta yacu ninziza izirikana ubutwari bagize.

MUHAVU RICHARD yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka