Ibitera ruswa n’ibihamya ko ihari bikomeje kwiyongera

Urwego rw’Umuvunyi n’abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2015 , mu Munsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa, basanze ibitera ruswa cyangwa ibihamya ko iriho bikomeje kwiyongera.

Urwego rw’Umuvunyi n’abafatanyabikorwa, kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, basanze ibitera ruswa cyangwa ibihamya ko iriho bikomeje kwiyongera.

Abafatanyabikorwa b'Urwego rw'Umuvunyi bagaragaje ko ruswa ifite ibyuho byinshi yiniriramo.
Abafatanyabikorwa b’Urwego rw’Umuvunyi bagaragaje ko ruswa ifite ibyuho byinshi yiniriramo.

Amatsinda y’abaturage biyemeje kurwanya ruswa, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, imiryango itagengwa na Leta, inzego zishinzwe ubutabera no kubahiriza amategeko; bagaragaje ko ruswa iriho mu buryo bufifitse.

Bizimana Casmir, Uyobora itsinda rirwanya ruswa mu karere ka Rusizi ryitwa CAJEDED, yavuze ko ubujura, ubuharike n’imanza zitarangizwa, biri mu bibazo abaturage bavuga ko bidakemuka kubera ruswa n’akarengane.

Umuco w’umubukorerabushake nawo ngo urimo gukendera, bikagira ingaruka z’uko abantu badashobora kugira icyo bakorera abandi cyangwa Leta, nk’uko Bizimana yakomeje kubisobanura.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, akaba anahagararariye Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali(RALGA), ashimangira ko abashaka ruswa barimo kwitwaza akazi kenshi cyangwa kuvuga ko umushahara bahembwa ari muke.

Ati:"Urugendo ruracyari rurerure, ibyuho bigaragara muri gir’inka, mituwele n’ibindi, nta rwitwazo bigomba guhabwa kuko nk’urugero umuganga w’amatungo ntaho ahuriye no gutanga inka; uzitanga arahari".

Abagize inzego nkuru nkuru z'igihugu, imiryango ishinzwe kurwanya ruswa n'akarengane hamwe n'abayobozi b'uturere twagaragaje ingufu zidasanzwe mu kurwanya ruswa.
Abagize inzego nkuru nkuru z’igihugu, imiryango ishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane hamwe n’abayobozi b’uturere twagaragaje ingufu zidasanzwe mu kurwanya ruswa.

Inka ngo zisigaye zigurishwa muri gahunda ya gir’inka, ndetse n’amafaranga ahabwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, ngo ntabwo acunzwe neza, nk’uko Ingabire Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International mu Rwanda yabisobanuye.

Yavuze ko igihano cy’imyaka itanu gihabwa abahamwa na ruswa atari gito, ahubwo ngo ntabwo cyubahirizwa, kuko abafungwa bahita bongera kurekurwa, ndetse abenshi banajya hanze y’igihugu ntawe ubakomye imbere.

Asaba ko amafaranga yibwa mu kunyereza umutungo, yajya ahita asubizwa yikubye inshuro zategetswe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alfonse yatanze inama ko kurwanya ruswa bikwiriye guhera mu itegurwa ry’umushinga uwo ari wo wose kugera urangiye, hagasuzumwa ahavuka icyuho yinjiriramo.

Ubushake bwa Politiki nabwo ngo burahari, nk’uko Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka asaba inzego na buri wese kubushyira mu bikorwa, haba mu bukangurambaga, kwigishanya, kwamagana no gushimangira ibihano.

Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza avuga ko mu myaka itatu ishize amadosiye y’ibyaha bya ruswa yakomeje kwiyongera, aho mu mwaka wa 2013/2014 habonetse agera kuri 143, 2014/2015 amadosiye arazamuka agera kuri 411, muri uyu wa 2015/2016 ngo ararenga 80.

Asoza inama, Umuvunyi Mukuru, Mme Aloysia Cyanzayire yasabye inzego zibishinzwe gusuzuma imiterere y’amategeko ahana ibyaha bijyanye na ruswa, nk’uko muri iki gihe hari ivugururwa ry’amategeko anyuranye, ndetse no kuziba icyuho cyose ruswa yakwinjiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyarwanda dufatanyirize hamwe kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu. mbona ababishinzwe bafata amatoroshi bakamurika mu butaka kuko aho hantu ariho usanga yibanze (ndavuga abashinzwe ubutaka haba mu turere no mu mirenge ahao bakerereza umuntu kuri service yagahawe ngo genda uzaze ejo.)ahandi hakwiye kureberwa ni kuri police isigaye ifata abantu uko ishatse nta dossier ukavamo aruko ugize icyo uvuga ibi nabyo bisigaye byeze

yuyi yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka