Ibitaro n’ibigo nderabuzima 15 byahembewe kwandika irangamimerere ry’abana bavuka

Ibitaro n’ibigo nderabuzima 15 mu Rwanda byahawe ibihembo kubera kwitabira kwandika hifashishijwe ikoranabuhanga, irangamimerere ry’abana babivukiyemo kuva muri Kanama 2020 kugera muri Kanama 2021.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yabihaye ibihembo by’amafaranga kuri uyu wa 10 Kanama 2021, mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’irangamimerere, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya kane.

Ibitaro bya Kaminuza CHUB by’i Huye n’ibya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza byahawe igihembo cy’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye kuri buri bitaro.

Mu bigo nderabuzima byarushije ibindi hari icyo mu Nkambi y’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Karere ka Kirehe, ndetse no mu bitaro byigenga hakabamo ibya La Croix du Sud n’ibyitiriwe Umwami Faisal, byahawe igihembo cya miliyoni eshatu eshatu.

Ibindi bitaro byahembewe kwandika irangamimerere ry’ababivukiyemo, ni ibya Kirehe na Byumba, ndetse n’ibigo nderabuzima bya Ruli (Gakenke), Mugano (Nyamagabe), Bushara na Munyinya (Gicumbi), Gisovu (Karongi), Janja (Gakenke), Kirarambogo (Gisagara) hamwe n’Ikigo nderabuzima cya Kicukiro.

Impamvu yo kwandikira abavutse kwa muganga hamwe no kuhandukuriza abapfuye

Mu mwaka ushize wa 2020 ku itariki 10 Kanama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n’uw’Ubuzima batangije igikorwa cyo kwandika hifashishijwe ikoranabuhanga abana bavuka, ndetse no kwandukuza abitabye Imana.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, aho buri mwana uvutse agomba guhabwa inomero imuranga yitwa National Identification Number (NIN), bikaba bitakiri ngombwa ko ababyeyi be bamusohokana kwa muganga ngo bazajye kumwandikisha mu bitabo by’irangamimerere ku Murenge.

Bitewe n’uko abantu benshi bitaba Imana bapfira kwa muganga, ni na ho bagomba kwandukuzwa mu bitabo by’irangamimerere, raporo igahita iboneka muri mudasobwa zo mu biro by’utugari, mu mirenge, mu turere, mu Kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) no muri MINALOC nyirizina.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’ishinzwe Ubuzima ziteganya ko mu gihe umuntu yaba yavukiye cyangwa yapfiriye ahandi hatari kwa muganga, ba nyirawe bajya kumwandikisha cyangwa kumwandukuza mu biro by’akagari cyangwa ku murenge.

MINALOC ivuga ko kwandika mu ikoranabuhanga abavutse muri uyu mwaka byageze ku gipimo cya 83%, mu gihe kwandika abapfuye byo byageze ku rugero rwa 30%.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi akaba asaba buri rugo rwitegura kubona umwana kujya rutegura amazina ye hakiri kare, kugira ngo akivuka batazajya bitwaza ko batarayabona ngo bamusohokane kwa muganga atanditswe mu irangamimerere.

Minisitiri Gatabazi yagize ati “Mbere y’uko umwana uvuka bisaba kuba umuryango warabiganiriyeho mbere y’igihe kugira ngo batekereze ku izina bazamwita, ajye ahita yandikwa mu ikoranabuhanga. Aho kwita umwana Bebe, Kigingi…amazina agomba gushakwa neza kandi akaba agomba kuba yifuriza umwana ineza”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, na we avuga ko ari inshingano z’ibigo bishinzwe ubuvuzi kwandika abana babivukiramo, kuko ngo byoroha kubakurikirana harimo no gufasha ababyeyi babo kuboneza urubyaro.

Dr Ngamije ati “Umwana kwandikwa turabikeneye twebwe mu nzego z’ubuzima, ntabwo ari ubufasha turimo guha MINALOC cyangwa NIDA n’izindi, kuko kugirana gahunda irambye n’uwo mwana hamwe n’ababyeyi be turabikeneye”.

MINALOC yatangije icyumweru cy’Irangamimerere kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo gufasha abacikanwe no kwandika abana bavutse, kwandukuza abitabye Imana ndetse no kwandika ababana batarasezeranye, bakaba bagomba kugana ibiro by’utugari n’imirenge batuyemo.

MINALOC ivuga ko n’ubwo hari abakererewe kujya gusaba kwandika abana bavutse mu ikoranabuhanga ry’Irangamimerere ku murenge, iyo serivisi itarimo kwishyuzwa ariko nyuma yaho ngo uzaba atarabikora akazajya agana urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwandika abana kwa muganga nibyiza, ariko banoze neza itegeko ryabyo na serivise yabyo, kuko hari aho usanga banditse umwana kuri nyina gusa ngo nuko umugabo atabonetse kandi imyirondoro y’umwana iba yatanzwe, ikindi ngo nuko batasezeranye kandi umugabo we basanzwe babana ndetse n’uwo mwana atari uwambere babyaranye,kandi ari nawe mukuru w’urugo, icyo gihe bisaba ko nabwo bajya ku murenge gushaka Eta Civil, ikindi hakunda kugaragara amakosa mumyandikire y’amazina y’abana, rimwe narimwe ugasanga banditse amazina utababwiye, kuko hari igihe usanga nyina w’umwana yamaze kubyara kagira ikibazo, kuburyo aba atakibuka amazina yumvukanye n’umugabo yo kwita umwana, birumvikana ko uwamuherekeje aba atayazi igihe Se w’umwana atari aho hafi, bikaba byaba byiza ko mbere y’uko basohoka kwa muganga ababishinzwe bajya bongera bagafasha abaturage kunonosora ayo makuru yose, bikavanaho kongera gusiragira ku murenge, ikindi bakamenya ko umwana afite uburenganzira bwo kwandikwa kubabyeyi bombi baba barasezeranye cg batarasezeranye.

EDSON yanditse ku itariki ya: 11-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka