Ibitaro bya CHUK birimukira i Masaka uyu mwaka

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangarije Abasenateri ko muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima n’ibikorwa, mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, ko muri uyu mwaka ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizimurirwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ibitaro bya CHUK birimukira i Masaka uyu mwaka
Ibitaro bya CHUK birimukira i Masaka uyu mwaka

Minisitiri Nsanzimana yagaragarije Abasenateri ko nubwo kwimuka bisaba byinshi, kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nubwo ibitaro bya CHUK bizimurirwa i Masaka, inyubako zabwo zizakomeza gutangirwamo izindi serivisi z’ubuzima.

Yagize ati “Harabura amezi make, duteganya ko muri Kamena cyangwa muri Kanama byose bizaba byarangiye, ibitaro bikaba byakwimuka inyubako zigeze kure. Turateganya ko mu mezi make zizaba zarangiye ndetse igikorwa cyo kwimuka kigatangira."

Minisitiri Nsanzimana avuga ko kwimuka bisaba byinshi, kuko kwimura ibitaro bisaba gutegura abaturage bakamenya aho bagomba guherwa serivisi, ndetse no kubanza kugezamo ibyuma n’ibindi bikoresho bizafasha abaganga gutanga serivisi yihuta.

Yunzemo ko agace ka Masaka kazimurirwamo CHUK kahariwe serivisi z’ubuvuzi, ku buryo kazakurura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Ati "Aho izimukira hari ibindi bikorwa by’ubuzima bihari, hari n’ibindi bizahaza. Navuga nka IRCAD na yo ihamaze iminsi ndetse na za Laboratwari zigiye kuhubakwa."

Perezida wa Sena, Karinda François Xavier, yavuze ko impamvu bifuje kuganira na Minisitiri w’Ubuzima bateganya kuzajya mu turere twose tw’Igihugu, kureba bimwe mu bibazo ndetse n’imikorere y’ubuvuzi ku rwego rw’ibanze.

Ati “Hari ibyo yatugaragarije ariko natwe nitugerayo tuzagenzura bimwe mu byo ‘Health Poste’ zikora, ndetse n’ingorane zifite kubera ko zigenzurwa n’abikorera. Tuzaganira n’abikorera ku buryo za Health poste zikora neza”.

Biteganyijwe ko ibitaro bya CHUK bizakorera mu byahoze ari ibitaro bya Masaka, cyane ko kugeza mu KWEZI K’Ugushyingo 2024, imirimo yo kubivugurura yari igeze kuri 80%, bikazuzura bitwaye Miliyari 85Frw.

Nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400.

Igishushanyo mbonera cyabyo kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa, harimo izigeretse inshuro eshanu.

Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.

Mu 2013 ni bwo hatangajwe umushinga wo kwimura ibitaro bya CHUK, bigakurwa mu mujyi rwagati. Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko mu gice cyubatsemo ibi bitaro harimo kugenda hazamo umubyigano utewe n’ibikorwa bishya bihavuka birimo iby’ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka