Ibitaro bya MBC byafunzwe burundu

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nyuma y’igenzura yakoreye ibitaro bya MBC, bikorera mu Karere ka Nyarugenge, guhera tariki ya 06 Ukwakira 2021 bigomba gufunga burundu.

Nyuma yo kugaragarwaho amakosa atihanganirwa, ibitaro bya MBC byafunzwe burundu
Nyuma yo kugaragarwaho amakosa atihanganirwa, ibitaro bya MBC byafunzwe burundu

MINISANTE imaze iminsi itangije gahunda y’igenzura ku mavuriro yose yigenga yo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kureba imikorere yayo na serivisi itangwa niba koko ari yo ikwiriye kuba ihabwa abagana ayo mavuriro.

Ni muri urwo rwego MBC Hospital, ikorera mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge byafunzwe burundu, nyuma yo kugaragaraho amakosa adashobora gutuma byihanganirwa kugira ngo bikomeze gutanga serivisi.

Umukozi wa MINISANTE ushinzwe itumanaho, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko iyo Minisiteri y’Ubuzima irimo gukora igenzura, hari ibyo igenda yibandaho nk’uko abisobanura.

Ati “Ni ukureba imikorere, isuku, ibikoresho bigendanye na serivisi zihatangirwa, iyo rero bigaragaye yuko uburyo iryo vuriro ririmo gukora bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abajya kuhivuriza rifatirwa ibihano, muri ibyo bihano rero harimo no kuba ryafungwa”.

MINISANTE iravuga ko kuba ibitaro bya MBC byafunzwe nta gikuba cyacitse, kuko ifunzwe ikurikiye Baho Hospital biheruka gufungwa mu kwezi gushize, byose bikaba birimo gukorwa muri gahunda y’igenzura ririmo gukorwa, ku buryo binashoboka ko no mu minsi iri imbere hari ibindi byafungwa cyangwa bigahagarikwa, mu gihe byasangwa hari ibyo bitujuje nk’uko bisabwa.

Ikindi ni uko bitewe n’uburemere bw’amakosa ibitaro byagaragayeho mu igenzura, bishobora kuba byafungwa burundu cyangwa se bigahagarikwa igihe runaka, bagategekwa guhindura ibigomba guhinduka.

Minisiteri y’ubuzima iravuga ko kugeza uyu munsi, mu Mujyi wa Kigali hamaze kugenzurwa amavuriro agera kuri 47, abiri muri yo akaba ari yo amaze gufungwa.

Nyuma y’Umujyi wa Kigali iyi gahunda ikazakomereza no mu Ntara, kugira ngo amavuriro yigenga yose akorerwe ubugenzuzi, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda n’abarutuye bayagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

CHUK nayo si shyashya.
Yaratwangirije umuntu.

John yanditse ku itariki ya: 4-10-2021  →  Musubize

Muzafunge nazimwe muri hopitaux za leta isuku iba iri hafi ya ntayo..
.

Luc yanditse ku itariki ya: 4-10-2021  →  Musubize

Kuki CHUK cg ibindi bitaro bya Leta byo bitagenzurwa?? Kandi nabyo bifite ibibazo byinshi

Simbankabo yanditse ku itariki ya: 3-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka