Ibitaro Bikuru bya Polisi byahaye abapfakazi ba Jenoside ihene 33 za kijyambere

Ibitaro Bikuru bya Polisi bya Kacyiru byashyikirije abapfakazi 58 ba Jenoside batuye mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo ihene 33 za kijyambere kuwa kabiri tariki 14/08/2012.

Aba bapfakazi bahawe kandi ibikoresho by’ubuhinzi birimo ibikoresho byo kuvomerera imyaka (arrosoirs), imiti yica udukoko mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Ayo matungo magufi n’ibikoresho by’ubuhinzi bashyikirijwe bifite agaciro k’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 130, yose yatanzwe n’abakozi b’ibitaro Bikuru bya Polisi biri Kacyiru mu Mujyi wa Kigali; nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Abayobozi bashyikiriza ihene abapfakazi ba Jenoside. Photo/Pilice.
Abayobozi bashyikiriza ihene abapfakazi ba Jenoside. Photo/Pilice.

ACP Daniel Nyamwasa ukuriye Ibitaro Bikuru bya Polisi atangaza ko iyo nkunga yashyirikijwe abapfakazi ba Jenoside iri muri gahunda za Polisi yihaye zo guhindura imibereho y’Abanyarwanda badafite amikoro.

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Polisi yabasabye gufata neza izo hene kugira ngo zizabahe umusaruro mwiza kandi zinagire uruhare mu guhindura imibereho yabo.

Yongeraho ko Polisi izafasha bamwe mu bacitse ku icumu bafite ibibazo b’ihungabana byatewe n’ibihe bibi bya Jenoside banyuzemo.

Abapfakazi ba Jenoside bashyikirijwe ihene za kijyambere.
Abapfakazi ba Jenoside bashyikirijwe ihene za kijyambere.

James Nzirimu, umukozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yashimye inkunga ya Polisi aboneraho gusaba abayihawe kwita kuri ayo matungo kugira ngo azabahe umusaruro ushimishije uzabafasha gukemura ibibazo by’ibanze mu ngo zabo.

Sarafina Uwimana, umwe mu bahawe iyo nkunga yashimiye Polisi inkunga yabageneye. Yagize ati: “Abaturage b’i Rutunga bari abakene cyane cyane abacitse ku icumu ariko Imana yadukoreye ibitangaza tubaye abambere bo kubona inkunga.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka