Ibitangaje mu kororoka kw’amafi

Kimwe mu bintu bitangaje mu buzima bw’amafi ni uko yororoka, harimo kuba hari bumwe mu bwoko bw’amafi butera amagi akazituraga akavamo utwana tw’amafi mu gihe hari n’ubwoko bw’amafi abyara, ku buryo utwana tw’amafi tuva mu nda ya nyina.

Ku mafi yororoka binyuze mu kubyara utwana twayo twuzuye, bitanyuze mu kubanza gutera amagi no kuzabanza kuyaturaga, ayo ni yo bita ‘vivipares’ mu rurimi rw’Igifaransa. Gusa ubwoko bw’amafi bwororoka butyo, bubyara utwana tw’amafi duto, twishakira ibyo kurya, ni bukeya cyane, ugereranyije n’ubwoko bw’amafi yororoka binyuze mu gutera amagi.

Hari kandi ubwoko bw’amafi yororoka binyuze mu gutera amagi no kuyabangurira ari mu mazi cyangwa se ku nkombe z’amazi akenshi mu byatsi biri ku mazi, ubwo bwoko bw’amafi bwororoka butyo, nibwo bita ‘ovipares’ mu rurimi rw’Igifaransa, nk’uko byasobanuwe n’Umuganga akaba n’inzobere mu by’ubuvuzi bw’amatungo, Dr Bénédicte Hivin ku rubuga www.wanimo.com.

Muri rusange, ku Isi ngo habaho ubwoko bw’amafi busaga ibihumbi 30 butandukanye, kandi uko butandunye, akenshi usanga ari nako ubuzima bwayo bw’imyororokere butandukanye. Nk’uko bimeze ku bindi binyabuzima, amafi nayo agira ingabo n’ingore ku buryo igihe cyo kwororoka iyo kigeze zigira uburyo bwazo zihuza ibitsina kugira ngo zibyare.

Hari izidahuza ibitsina ariko zikabangurira amagi ingore zateye ahantu runaka, hari ubundi bwoko bw’amafi bukora inshingano zombi kubangurira no gutera amagi.

Amafi nka ‘Salmon’ cyangwa ‘eels’, abyara inshuro imwe gusa iyo amaze gukura bihagije, ubundi agahita apfa. Gusa ubwoko bwinshi bw’amafi bubyara kenshi mu buzima bwo kubaho kwazo. Ubuzima bw’imyororokere bw’amafi buratangaje , butangira ingore itera amagi menshi gusa yose siko avukamo amafi, ariko hari bishobora kuhaho ariko gakeya.

Ubusanzwe, ifi y’ingore itera amagi atabanguriye, ubundi ifi y’ingabo igasohora intanga mu mazi zibangurira ayo magi, cyangwa se n’iyo yaba yarayateye ku nkombe mu byatsi, ingabo isukaho intanga zayo mu rwego rwo kuyabangurira.

Kugirango ingore yizereko amagi yayo abanguriye, ireshya ingabo ikayijyana hafi yaho yateye amagi, ubundi ingabo igasohora intanga zikajya kubangurira ayo magi. Hari kandi ubwoko bumwe na bumwe w’amafi bugira amagi akabangurirwa akiri munda y’ingore ubundi akabona gusohoka, akazimena ari hanze.

Hari kandi n’ubundi bwoko bw’amafi, atera amagi, nyuma yamara kubangurirwa n’intanga z’ingabo, ifi yari yayateye, ikayasubiza mu kanwa, mu rwego rwo kuyararira ariko no kuyarinda ibyonnyi bishobora kuyarya. Aho mu kanwa ngo iba ishobora kuyamaranamo ibyumweru bibiri akabona kwituraga.

Hari n’amafi afite yororoka binyuze mu kuba afite ubushobozi bwo gutera amagi no kuyabangurira, urugero rw’ifi ibaho gutyo, ni iyitwa ‘Clownfish’, ubwo bwoko bw’ifi iyo ikiri ntoya, ngo iba ari ingabo yakura igahinduka ingore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka