Ibitambo byabanye bike abizihizaga umunsi w’Igitambo w’Abayisilamu

Bamwe mu bari biteguye kurya ku bitambo bitangwa n’Abayisilamu kuri uyu munsi wa ’Eid El Adhuha’, bavuga ko nta nyama bahawe.

Abategereje guhabwa inyama zo kwishimira Eid el adhuha.
Abategereje guhabwa inyama zo kwishimira Eid el adhuha.

Isabukuru y’Aba Islam ya "Eid El Adhuha", ni umunsi bavuga ko ubibutsa uwo sekuruza Ibrahim yagiye gutangaho umwana we Isaka, Imana ikamushumbusha intama.

Ubuyobozi bw’Aba-Islam mu Rwanda buvuga ko mu gihugu hose batambye inka 980. By’umwihariko mu mujyi wa Kigali hagombaga kubagwa inka zigera kuri 250 n’ihene 2,000.

Hari abaturage bazindukiye ku ibagiro rya Nyabugogo, aho abayisilamu babagaga inyama ku bayoboke n’abatari abayoboke babo.

Aba baturage bavuga ko batakibona imfashanyo nk’uko byahoze.
Umwe muri bo ati "Twazindukiye hano ariko ntacyo turabona, nyamara ndabona izibagwa zikirimo kuza".

Mu gihe bamwe bajya gushaka inyama ku mabagiro, abandi bajya kuzitegerereza ku misigiti, aho Abayisilamu bagabanira iryo funguro ryakomotse ku bitambo.

Ku musigiti w’i Nyamirambo iruhande rw’ahitwa kuri ONATRACOM, hari benshi bategereje imfashanyo, ari yo bita riziki.

Umubyeyi wari kumwe n’umwana w’imyaka itanu ati "Nta kintu twabonye, abakire barabanza bagahaga bakaduha ibisigaye".

Uko imyaka igenda ishira amatungo azanwa ku ibagiro rya Nyabugogo ku munsi wa "Eid Adhuha" agenda agabanuka nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’abakozi, Nyatanyi Jean Baptiste.

ATi "Ku munsi umwe mu myaka yashize twabagaga inka ziri hagati ya 250 na 300, ariko ubu ntabwo ziza kurenga 80 ku munsi; bishobora kuba biterwa n’uko inka zabaye nke."

Umujyanama Mukuru wa Mufti w’u Rwanda, sheik Mbarushimana Souleiman asobanura ko Aba Islam mu Rwanda ahanini babona inkunga yo kwizihiza ’Eid Adhuha’ bayihawe n’imiryango y’isilamu yo hanze.

Akavuga ko iyo aba baterankunga bagabanutse n’ibyo abantu basangira nabyo biba bike. sheik Mbarushimana yijeje ko abaje kubasaba imfashanyo ngo badataha batayihawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ko muri kutubwira ko ngo ari abraham wari ugiye gutamba isaka kdi islam ivuga ko ari ishimael yatambye?
ubwo ntimutubeshye?
mubabaze neza mutubwire!

leo yanditse ku itariki ya: 2-09-2017  →  Musubize

Nibihanganeabatabonyekukaboga, bazabahaubutaha

Hitimana.j.claude yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Abatabonyemwihangane, ejonimwebwe, kandingoufiteazonjyererwa, uwomubyeyinihangane

Hitimana.j.claude yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka