Ibisigazwa by’imyaka byabaye igisubizo cy’ibicanwa
Butoyi Didier wo mu Karere ka Bugesera avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibicanwa no kubungabunga ibidukikije yakoze amakara akozwe muri burikete (Briquettes) mu bisigazwa by’imyaka aho abayakoresha bavuga ko ahendutse ugereranyije n’ay’ishyamba asanzwe.
Avuga ko uyu mushinga yawutekereje mu mwaka wa 2019 agendeye ku kibazo cy’ibicanwa gikunze kugaragara mu Karere akomokamo.
Ariko by’umwihariko ngo yayakoze agamije kurengera ibidukikije no gufasha abaturage guhendukirwa n’ibyo bashora kugira ngo babashe kubona ibyo gutekesha ibyo kurya.
Ati “Dufite ikibazo cy’ibicanwa mu Ntara y’Iburasirazuba aho usanga amashyamba yangizwa kubera gushaka inkwi n’amakara yo gutekesha. Nahisemo gushakira igisubizo ku bisigazwa by’imyaka rimwe na rimwe usanga byandagaye ahantu hose cyangwa bamwe bakabitwika.”
Butoyi avuga ko amakara akozwe muri burikete agabanya ibicanwa inshuro ebyiri kandi akaba ahendutse ugereranyije n’asanzwe akoreshwa yatwitswe mu biti.
Agira ati “Burikete ya 200frw iteka ibiryo byoroheje nk’igitoki cyangwa umuceri, ugateka n’imboga ndetse n’icyayi ariko amakara ya 200frw iwacu i Bugesera ntahaba keretse aya 500frw kandi agateka ibiryo nk’ibyo.”
Mukeshimana Gloria umuturage w’Akarere ka Nyagatare avuga ko amakara y’amafaranga 200 ntakindi yateka uretse ibiryo byoroheje nabwo inkono imwe gusa kandi nabwo mu gihe cy’impeshyi aba adahenze.
Yagize ati “Nk’ubu amakara ya 200frw yateka igitoki n’imboga ariko ubitekanye akarangirira ku nkono imwe gusa ntakindi waterekaho. Mu gihe cy’imvura bwo keretse nk’aya 500frw niyo yateka ibiryo nk’ibyo.”
Butoyi n’ubwo yavumbuye ubu buryo bwo gukora burikete mu bisigazwa by’imyaka nta cyemezo runaka afite kimwemerera kubikora cyane ko ubusanzwe nabyo ari ifumbire iba igomba kuguma mu murima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|