Ibishushanyo mbonera by’Uturere 13 byamaze kwemezwa

Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.

Mpayimana Protais, Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka, ushinzwe Imitunganyirize y'Imijyi n'Icyaro, mu kiganiro na Kigali Today, yasobanuye byinshi ku mitunganyirize y'ibishushanyo mbonera by'Uturere
Mpayimana Protais, Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, ushinzwe Imitunganyirize y’Imijyi n’Icyaro, mu kiganiro na Kigali Today, yasobanuye byinshi ku mitunganyirize y’ibishushanyo mbonera by’Uturere

Ibyo bishushanyo mbonera bigena imikoreshereze y’ubutaka ku buso bwose bw’Akarere, haba mu mijyi ndetse no mu byaro.

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemerejwe rimwe n’icy’Umujyi wa Kigali, muri Nyakanga 2020.

Nyuma hakurikiyeho gutegura ibishushanyo mbonera by’Uturere, kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA), kikaba kivuga ko ibishushanyo mbonera by’Uturere 13 byamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Mu Ntara y’Amajyaruguru harimo Rulindo, Gakenke, Gicumbi na Musanze, mu Ntara y’Iburengerazuba harimo Akarere ka Rubavu gusa, mu Ntara y’Amajyepfo harimo Uturere twa Muhanga, Huye, Gisagara na Nyaruguru, naho mu Ntara y’Iburasirazuba hakabamo Rwamagana, Nyagatare, Kirehe na Ngoma.

Igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Nyaruguru cy'imikoreshereze y'ubutaka, ni kimwe muri 13 byamaze kwemezwa
Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Nyaruguru cy’imikoreshereze y’ubutaka, ni kimwe muri 13 byamaze kwemezwa

Ikigo gishinzwe Ubutaka kigaragaza ko uretse utu turere 13 dufite ibishushanyo mbonera byamaze kwemezwa, hari n’utundi turere umunani, ibishushanyo mbonera byatwo byamaze kwemezwa n’Inama Njyanama zatwo, bikaba bitegereje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Mu Ntara y’Iburengerazuba harimo Uturere twa Karongi na Rusizi, mu Ntara y’Amajyepfo hakabamo Uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyamagabe, naho mu Ntara y’Iburasirazuba hakabamo Uturere twa Bugesera, Kayonza na Gatsibo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, kivuga ko n’utundi turere dutandatu dusigaye, na two ibishushanyo mbonera byatwo bizaba byamaze kwemezwa bitarenze umwaka utaha wa 2025.

Mpayimana Protais, Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, ushinzwe Imitunganyirize y’Imijyi n’Icyaro, avuga ko kuba igishushanyo mbonera cy’Akarere runaka cyaramaze kwemezwa, bisobanuye ko ubutaka bwose bw’Akarere bwamaze kugenerwa icyo bugomba gukoreshwa, agasaba abaturage kuba ari byo bubahiriza mu byo bategura byose.

Ati “Icyo bisobanuye ni uko umuturage w’aho hantu ubutaka bwe bwamaze kugenerwa imikoreshereze. Mbere yo kubukoresha, nabanze asuzume icyo bwagenewe, niba haragenewe guturwa, apange umushinga wo gutura, niba haragenewe kubakwa inyubako ndende, abipange muri iyo nzira. Niba rero ubutaka bwe, bwaragenewe umushinga udahura n’uwo afite, atangire yegere abafite uwo mushinga, na we ashake ubundi butaka buhwanye n’umushinga afite muri we”.

Abaturage barasabwa kwirinda gukoresha ubutaka icyo butagenewe, kuko hariho amategeko abihana.

Igishushanyo mbonera cy’Igihugu giteganya ko mu mwaka wa 2050, 70% by’Abaturarwanda bazaba batuye mu mijyi, naho 30% ari bo batuye mu byaro.

Dufashe urugero nko ku gishushanyo cy’Akarere ka Nyaruguru:

Aka Karere kahisemo intego yo kuba ‘Igicumbi cy’Ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, ndetse no guteza imbere inganda z’icyayi.

Francine Uwimbabazi, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka wakurikiranye imitunganyirize y’igishushanyo mbonera cy’aka Karere, agaragaza ko 33% by’ubuso bwose bwako buzaba ari ubutaka bwo guhinga muri 2050. Ni mu gihe ahazaba hatuwe hangana na 8.8% by’ubuso bwose, hakazaba hari site 110 zo guturaho, byitezwe ko zizaba zituwemo n’abaturage 180,000.

Umwe mu mishinga minini iteganyijwe muri Nyaruguru ni uguteza imbere ubuhinzi bw'icyayi no kubaka inganda zacyo
Umwe mu mishinga minini iteganyijwe muri Nyaruguru ni uguteza imbere ubuhinzi bw’icyayi no kubaka inganda zacyo

Muri ako Karere ka Nyaruguru, amashyamba yahariwe ubuso bwa 49.5%, ibishanga 3.9%, imigezi 0.14%, ubundi buso nk’ibibuga,… (open species) 0.02% naho inkengero z’ibishanga n’imigezi zikazaba zihariye 1.19%.

Mu mishinga minini iteganyijwe muri aka Karere hagendewe ku gishushanyo mbonera, harimo kuvugurura Ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho, ikazagirwa Bazilika, kubaka inganda z’icyayi, guteza imbere umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kubaka sitade ndetse n’indi.

Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Nyaruguru kigaragaza ko gafite umujyi umwe wa Kibeho, ukazaba ugaragiwe n’indi mijyi ya Munini na Cyahinda.

Undi mushinga uteganyijwe i Nyaruguru ni ukuvugurura Ingoro ya Bikira Mariya, igahinduka Bazilika
Undi mushinga uteganyijwe i Nyaruguru ni ukuvugurura Ingoro ya Bikira Mariya, igahinduka Bazilika
Akarere ka Nyaruguru kahisemo intego yo kuba ‘Igicumbi cy'Ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, ndetse no guteza imbere inganda z'icyayi
Akarere ka Nyaruguru kahisemo intego yo kuba ‘Igicumbi cy’Ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, ndetse no guteza imbere inganda z’icyayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

MURAKOZE kuduha aya makuru , ark twifuzaga kubabaza umuntu Ushaka kumenya amakuru yisubuyeho kuri Icyo gishushanyo mbonera yayabona anyuze kuyihe link cg website?

Ishimwe Yves yanditse ku itariki ya: 22-10-2024  →  Musubize

Tubashimiye ibi byiza bibereye u Rwanda mukomeje kutugazaho

SEBASAZA SAMUEL yanditse ku itariki ya: 20-10-2024  →  Musubize

Murakoze cyane kutugezaho aya makuru. Muduhe n’utundi turere

Ernest Ruzindana yanditse ku itariki ya: 17-10-2024  →  Musubize

Turabashimira kumakuru meza muduha mukomerezaho turabakurikira cyane

Tuyisenge jean damascene yanditse ku itariki ya: 17-10-2024  →  Musubize

Turabashimira kumakuru meza muduha mukomerezaho turabakurikira cyane

Tuyisenge jean damascene yanditse ku itariki ya: 17-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka