Ibishishwa by’imyumbati bibaye imari aho kuba umwanda
Abahinzi b’imyumbati n’abandi bagize uruhererekane nyongeragaciro ku myumbati, bamaze guhugurwa uko ibishishwa byayo byabyazwamo ibiryo by’amatungo, baravuga ko bitazongera kuba umwanda nk’uko byafatwaga ahubwo ari imari ishyushye.

Babitangaje nyuma yo gusura uruganda rutunganya ifu y’imyumbati mu Karere ka Kamonyi rwitwa Nyamiyaga Akanoze, rwatangiye gutunganya n’ibishishwa byayo rugakoramo ibiryo by’amatungo, aho ikilo kimwe kigura agera kuri 250frw.
Ubusanzwe abahinzi b’imyumbati basanzwe ari n’abatubuzi b’imbuto y’imyumbati, bavuga ko bagurishaga ibiti byayo, imyumbati bakayigurisha ku nganda zikora ifu, ariko ibishishwa byayo bakabijugunya kuko batari bazi ko byavamo amafaranga.
Ni nako byagendaga ku nganda zimwe zitunganya imyumbati, kuko zabijugunyaga kuko ntacyo zabimazaga, bikaba umwanda mu nkengero z’uruganda, kimwe no mu ngo z’abaturage, aho bategerezaga ko bizabora bikaba ifumbire nayo idatunganyije.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi n’abahuriye ku ruhererekane nyongerahaciro ku myumbati, uko barushaho kuyibyaza umusaruro, ibigo bitandukanye n’abahinzi bahawe amahugurwa ku buryo bwo gukora ibiryo by’amatungo muri ibyo bishishwa by’imyumbati.
Umukozi w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi IITA mu mushinga bita runres Mucyo Justine avuga ko batangiye bakora ubushakashatsi ku ntungamubiri ziri mu bishishwa by’imyumbati ku buzima bw’amatungo, basanga zirimo nyinshi ku buryo kuva mu mwaka wa 2023, batangiye kubisakaza.

Agira ati, "Ku bufatanye n’uruganda rw’Akanoze twakoze ubwo bushakashatsi dusanga bifite intungamubiri nyinshi, twarapimishije ku buryo nta mpungenge abashaka kubigaburira amatungo bakwiye kugira".
Umuyobozi w’Uruganda Nyamiyaga Akanoze rutunganya ifu y’imyumbati rukorera mu Karere ka Kamonyi Nyirasagamba Alice, asobanura ko ikilo kimwe cy’ibishishwa by’imyumbati akigura amafaranga 10, aho ibilo 100 bishobora kuvamo ibilo 25 by’ibiryo by’amatungo, agurisha kuri 250frw ku kilo.
Avuga ko gutunganya ibiryo by’amatungo byatumye aha akazi abakozi bagera kuri 50 babitunganya, bakanamufasha mu mirimo yo gutunganya ifu y’Akanoze, kandi byatumye azamura ubushobozi bw’uruganda rwe mu kwinjiza Amafaranga.

Agira ati, "Ngitangira nakoraga Akanoze gusa none hiyongereyeho ibiryo by’amatungo urumva ko inyungu yariyongereye, abantu babona akazi kuko natanze akazi ku bakozi bagera kuri mirongo itanu, kandi n’amatungo abona ibyo kurya".
Umuhinzi utubura igihingwa cy’imyumbati mu Ntara y’i Burasirazuba, uhagarariye Kompanyi yitwa Holly Agriculture Munyaneza Kabayiza Jean Claude avuga ko kuba umuhinzi ashobora gukora ibiryo by’amatungo mu bishishwa by’imyumbati ari indi ntambwe mu kongerera agaciro Umwumbati nawe akaba agiye gukora uruganda ruciriritse rubikora.

Agira ati, "Ni gahunda nari mfite ariko nyuma y’aya mahugurwa binyongereye imbaraga, ngiye gutangirana n’ubushobozi bucye ku ruganda ruto, dusanzwe dukora ubuhinzi bwisubiraho kuko turanorora. Nitumara gukora ibyo biryo nitwe tuzaba abakiriya ba mbere, bizafasha n’abahinzi batugurishaga imyumbati kuko tugiye kujya tunabagurira ibishishwa byayo ntibipfe ubusa".
Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin, avuga ko bahinga nibura Hegitari 7.000 z’imyumbati ku mwaka, aho nibura hari umuhinzi ushobora kweza imyumbati kugeza ku kg 100 ku giti kimwe, kandi ko ibiva ku myumbati byose ari amafaranga.

Agira ati, "Umwumbati uribwa wose, kuva ku mababi kugera ku mizi aho nk’isombe ikilo kimwe kigura asaga 15.000frw, ingeri z’ibiti by’imyumbati nazo ziragurwa, none n’ibishishwa bigiye kujya bigurwa".
Avuga ko ibishishwa byasagukaga bigafatwa nk’umwanda, bigiye kongererwa agaciro, bikavamo ibiryo by’amatungo bihenze cyane ku isoko, bikaba bizoroshya kubonera amatungo ibiyatunga, nayo agatunga abantu.
Uburyo bwiza bwo kugabura ibiryo bikomoka ku bishishwa by’imyumbati bukoreshwa harimo, kubishyira mu mazi, gukoramo igikoma cg gukoramo umutsima.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB Ishami rikurikirana ibyo kurya by’amatungo magufi Mutabazi Jules, agaragaza ko gutunganya ibiryo by’amatungo mu bishishwa by’imyumbati, bizanatuma habaho kugabanuka kw’ibinyampeke byatumizwaga hanze ngo bivangwe n’ibindi biryo byayo, ahubwo amafaranga ku bahinzi n’aborozi akiyongera dore ko ibitumizwa hanze usibye kuba bihenze bikunze no kubura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|