Ibisasu bitatu byongeye kugwa mu Rwanda bivuye muri Congo

Kuva saa 11h55 zo kuri uyu wa 28/08/2013, ibisasu bitatu bimaze kugwa mu Rwanda bivuye muri Kivu y’Amajyaruguru aho ingabo za Congo (FARDC) zihanganye n’inyeshyamba za M23 mu bice bya Kanyarucinya.

Abaturage babonye aho ibi bisasu byaguye mu tugari twa Rusura, Gacurabwenge na Nyacyonga mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu bavuga ko byavuye mu gace karimo ibindiro by’ingabo za Congo (FARDC).

Ntabiratangazwa byangiritse ariko abaturage bafite ubwoba kuko ngo aho bituruka ntaho hahuriye n’icyerekezo intambara irimo kuberamo; nk’uko bivugwa n’umuturage witwa Habimana.

Kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu, imirwano yatangiriye mu duce twa Kanyarucinya na kirimanyoka hafi yishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Aho intambara iherereye nta mahuriro n’u Rwanda kimwe mubikomeje gutera ubwoba abaturage. Kuva icyumweru gishize ubu ibisasu bimaze kuraswa mu Rwanda bivuye muri Congo ni 13.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

kongo ni reke kudutera ibisasu kuko abanyeshuri byadungabanyije cyane!

igabe dieudone, gacuba|| yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Nimubareke wasanga baziko guterana ibisasu no gushotorana aribyo byubuka. baduhaye Amahoro tukabaha ayandi bibatwaye iki?

Tuyisenge Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

umuturanyi iyo abaye mubi nawe urahinduka niba bashaka intambara abasore bu rwanda turahari dufite imbaraga ntampamvu nimwe yokongera kubona abanyarwanda bicwa nkaho urwanda rutabyaye abayobozi bacu baduhe uburenganzira,ubundi dusyigikire ubusugire bwigihugu cyacu.

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ebana aho bigeze birakabije pe! nibareke twambuke tubigize inyuma wenda tubageze nka Rubumbashi abe ariho barwanira na bene wabo.

Dudu yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

ibi rwose nibyo gusengera none sera ibi bisasu nabyo biriguterwa ningabo zu rwanda congo nabo ifatanije nabo baturekeye umutekano yemwe sinzi rwose erega congo nirangize ikibazo cya M23mumishikirano naho ntamutekano wo mumasasu kuko wiruka kubwa cyane ukayimara ubwoba ubu se ra M23 ibahindukanye bakongera gufata goma ahari bazayivamo buretse akataraza kari inyuma.

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Abaturage batuye hafi yaho bakomeze kwihanganira ibibabaho.Kandi turimo gusenga ngo imana ibarinde.Murakoze yari umukunzi wanyu brayn mars polly

Brayn mars polly yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Ariko ibi ni ibiki koko?Abanyarwanda twari dutangiye kwiyubaka none ngo ibisasu mwaturetse koko mwabantumwe.Mbabajwe ko nta nihuriro ryaho intambara iri kubera,ibi byo biteye urujijo nukuri.Icyakora Imana niturengere nukuri.

alias yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Ibi u Rwanda twabyise ubushotoranyi. Niko bizahora? Gusa ntitwashakaga intambara rwose. Ariko se Congo idushakaho iki ko nib’ari n’amaboko tuyabarusha? Bayobozi mwiyame aba baturanyi, nidushaka kwambuka tuzabikora ku mugaragaro M23 itakiriyo batazavuga ngo niyo idufashije gutsinda.

Natal yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Ibyo Abanyarwanda twahuye na byo birahagije none ko twari tumaze kwiyubaka mwaturetse! Turabasabira ku Mana ngo namwe ibahe amahoro nk’ayo yaduhaye.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

ko nta ntambara dushaka mwaduhaye amahoro mwa banyekongo mwe.nimureke kudushotora kuko ntacyo byabagezaho na gato.turifuza amahoro kdi tuzayaharanira kugeza gupha

alias yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka