Ibisabwa kugira ngo inzibutso zandikwe mu murage w’Isi byarujujwe - MINUBUMWE

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yemeje ko ibisabwa kugira ngo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zandikwe mu murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi Uburezi n’Umuco (UNESCO), byamaze kuzuzwa.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, ubwo iyo Minisiteri yari mu Nteko Ishinga Amategeko, yatumijweho n’Abadepite bagize komisiyo ifite ubumwe bw’Abanyarwanda mu nshingano, kugira ngo basobanure byinshi birimo uko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba kwandikwa mu murage w’Isi wa UNESCO.

Inzibutso zigomba kwandikwa ni urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero ruri mu Karere ka Karongi, urwa Nyamata ruri mu Karere ka Bugesera, ndetse n’urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.

Zimwe mu mbogamizi zari zagaragajwe zishobora gutuma kwandikwa kwazo bitihuta zirimo umuhanda ugana ku rwibutso rwa Bisesero udatunganyije neza, hamwe no kuba urwa Nyamata rwubatse ahantu hato hadatanga ubwinyagamburiro ku barusura, cyane cyane mu gihe habereye umuhango wo kwibuka uhuza abantu benshi.

Agaruka kuri izo mbogamizi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yamaze impungenge n’amatsiko Abadepite, yaba ku mbogamizi naho iyo gahunda igeze.

Yagize ati “Gahunda yo kwandikisha inzibutso mu murage w’Isi wa UNESCO twagiye tubisobanura ko dosiye yatanzwe mu 2019, igisigaye ni uko UNESCO igomba kugena igihe cyo guhura. Bagira inama iba buri mwaka ikaba ariyo isuzumirwamo ubusabe ibihugu biba byaratanze, turizera ko muri uyu mwaka wenda nko mu kwezi kwa karindwi cyangwa ukwa gatandatu, ntibaratumenyesha igihe, ko inama izaba igasuzuma aho dosiye igieze”.

Akomeza agira ati “Icyo nizeza ni uko dosiye y’u Rwanda ikoze neza ku nzibutso zose, ni inzibutso enye ibisabwa byose byarujujwe, ndetse UNESCO irabisuzuma itugaragariza mu nyandiko ko byuzuye, icyo turimo gukora ni ugukomeza gukora n’ibindi bikorwa biteganyijwe byo kwita ku nzibutso, kuko biri mu byo bareba”.
Ku bijyanye n’ibibazo byagaragajwe, Minisitiri Bizimana avuga ko hari ikirimo gukorwa nk’uko abisobanura.

Ati “Nk’ikibazo cy’umuhanda ujya mu Bisesero uvuye ku muhanda munini wa Kaburimbo ni ibilometero umunani, ntabwo ukoze ariko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yafashe gahunda yo gutanga isoko kugira ngo ukorwe. Ubwo rero n’igihe baza batugaragariza ko umuhanda utararangira twabereka gahunda Igihugu gifite yo kugira ngo bawukore”.

Akomeza agira ati “Nyamata ahari ikibazo ni uko ari hato kuko urwibutso ruri mu yahoze ari Kiliziya ya Nyamata, ariko twumvikanye n’Akarere ka Bugesera ko ahari irimbi rusange igihe rizaba ritagikoreshwa hazashyirwa mu gice cy’urwibutso, kugira ngo hagire ubuso buhagije mu gihe ibikorwa byaba bisaba ko tugira ahantu hagutse”.

Ikindi cyagarutsweho ni gahunda ijyanye no guhuza inzibutso hirya no hino mu turere, aho MINUBUMWE yasobanuriye Abadepite ko amabwiriza abigenga n’ibigomba gukorwa byamaze kugezwa mu turere, gusa ngo ahazakurwa inzibutso aho zari ziri, aho bizaba ngombwa hazajya hashyirwa ikimenyetso yaba icyanditseho amazina y’abaguye muri ako gace, cyangwa urumuri rw’icyizere runini ruhora rwaka.

Gusa gahunda yo guhuza inzibutso ntabwo ireba ahantu hagiye hafite umwihariko, kuko inzibutso zaho zitazigera zihuzwa n’izindi, ahubwo zizakomeza kwibukirwamo nk’uko zimeze bitewe n’umwihariko wazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka