Ibirori n’amamurikagurisha birimo kuba bizagumaho na nyuma ya CHOGM - Alain Mukuralinda
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko ibikorwa by’imyidagaduro n’amamurikagurisha birimo kubera hirya no hino mu Rwanda muri iyi minsi y’Inama ya CHOGM, bizakomeza na nyuma yaho, abashyitsi bamaze kugenda.

Mukuralinda aganira na Teveliziyo y’u Rwanda, yavuze ko Abanyarwanda baba bahomba mu gihe ibikorwa bamaze kubaka byabyazwa umusaruro muri iki cyumweru cya CHOGM gusa, ubundi bikazima.
Atanga ingero z’ahamaze kumenyerwa ko hakorerwa imyidagaduro hitwa muri ‘Car free zone’ mu Biryogo, ku Gisimenti, mu Mujyi ndetse n’ahandi hazabera ibitaramo, by’umwihariko nka Gahanga muri Kicukiro, kuri Tapis Rouge i Nyamirambo na Rugende muri Rusororo ku wa Gatanu no ku Cyumweru kuva saa cyenda z’igicamunsi.

Mukuralinda akomeza avuga ko utubari n’utubyiniro tuzakomeza gukora amanywa n’ijoro mu mpera z’icyumweru, ku buryo ngo hari abashobora kumva bitari ngombwa kujya kuryama.
Ibi abitangaza mu gihe Umujyi wa Kigali na wo wafunguye Inzu yitwa ‘Agaseke Center i Rebero’, ikaba yaragenewe guteza imbere Umuco nyarwanda, ikaba imurikirwamo ibijyanye n’ubugeni, ubukorikori n’ubudozi, imbyino n’ibindi biranga umuco wa kera w’Abanyarwanda.
Aha hose, nk’uko Umuvugizi wa Guverinoma abisobanura, abantu binjiramo ku buntu bakagura amafunguro n’ibyo kunywa, barabyina bakaririmba, ahandi habera imikino itandukanye, ahandi habera imurika ry’imideri n’imurikagurisha ry’ibicuruzwa, cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Ibi bintu ntibizajyanye na CHOGM, bigomba gukomeza. Niba tugaragaza ko dushobora kwidagadura mu mutekano, abantu bagahurira ahantu bakahava nta kibazo kibaye, ibyo byose ni imyiteguro turimo twiga, rwose nongere mbisabe ntibizajyane na CHOGM”.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa avuga ko muri iki gihe cya CHOGM, muri BK Arena harimo kubera icyumweru cyo kumurika imideri cyitabiriwe n’Abanyarwanda hamwe n’Abanyamahanga bagera kuri 16 bavuye hirya no hino muri Afurika.

Iyi nyubako kandi izakira igitaramo cy’umuziki kizaberamo kuri uyu wa Gatanu, kikazitabirwa n’abazaba barangije Inama ya CHOGM mbere y’uko basubira mu bihugu byabo.



Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ohereza igitekerezo
|