Ibiro by’abinjira n’abasohoka byahaye ikaze Padiri Nahimana

Ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda byahaye ikaze Padiri Nahimana Thomas, ushaka kuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Padiri Nahimana Thomas yahawe ikaze mu rwanda asabwa kubahiriza ibisabwa kugira ngo yinjire mu gihugu
Padiri Nahimana Thomas yahawe ikaze mu rwanda asabwa kubahiriza ibisabwa kugira ngo yinjire mu gihugu

Padiri Nahimana Thomas, umunyarwanda uba mu Bufaransa, avuga ko yifuza kuza mu Rwanda kwigeragereza amahirwe mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka, ahagarariye ishyaka rye ryitwa Ishema ry’u Rwanda.

Ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2017, Butera Yves ushinzwe guhuza izindi nzego n’urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, yamenyesheje SN Brussels n’andi masosiyete atwara abagenzi mu ndege ko ibibazo byabayeho mu kugenzura inyandiko z’inzira za Padiri Nahimana, nta kibazo kirimo kuko ari akazi gasanzwe gakorwa ku kibuga cy’indege.

Butera Yves, yasobanuye ko Padiri Nahimana yari yanditse asaba visa nk’umuturage w’Umufaransa kandi nyamara yari agifite urwandiko rw’inzira rw’u Rwanda rwarangije igihe.

Icya kabiri, Butera Yves yavuze ko Nahimana yari yabanje gukoresha visa y’umujyo umwe gusa ihabwa abakerarugendo bashaka gutembera mu karere ka Afurika y’uburasirazuba EAC.

Icya gatatu, nk’uko Butera Yves yabitangaje, Nahimana agomba kubanza akamenyesha abashinzwe abinjira n’abasohoka niba yarasabye ubwenegihugu bubiri nk’uko biteganywa n’itegeko rigenda abinjira mu Rwanda.

Nyuma y’aya makuru yatanzwe na Butera Yves ushinzwe guhuza izindi nzego n’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yashimangiye ko Padiri Nahimana Thomas ahawe ikaze mu Rwanda kimwe n’abandi baturage bose kandi ko nawe asanzwe azi amabwiriza agomba kubahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka