Ibiribwa bahawe bigiye kubafasha kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Bamwe mu miryango itishoboye yo mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ibiribwa barimo guhabwa bigiye kubafasha kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko kuba ntabyo bari bafite byatumaga hari uburyo bayatezukaho bagiye gushaka ikibatunga.

Umuntu arahabwa ibyo agenewe agahita agenda kugira ngo hirindwe umubyigano ushobora gutuma habaho kwegerana
Umuntu arahabwa ibyo agenewe agahita agenda kugira ngo hirindwe umubyigano ushobora gutuma habaho kwegerana

Ibi barabivuga nyuma y’uko guhera ku wa 17 Nyakanga 2021 Umujyi wa Kigali hamwe n’utundi turere umunani byashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya kuko hari hashize igihe kirenga ukwezi imibare y’abandura ku munsi irushaho kuzamuka.

Gahunda ya Guma mu Rugo imaze gushyirwa mu bikorwa hahise hakurikiraho igikorwa cyo gutanga ibiribwa ku miryango itishoboye ibarizwa mu turere turebwa n’iyi gahunda aho mu Mujyi wa Kigali habaruwe imiryango ibihumbi 220 naho mu tundi turere umunani hakaba harabaruwe imiryango 34,750 bose babonaga ibibatunga ari uko basohotse.

Abakorerabushake biyemeje kugira uruhare mu migendekere myiza y'iki gikorwa kugira ngo hirindwe amakosa yagiye agaragara muri Guma mu Rugo za mbere
Abakorerabushake biyemeje kugira uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa kugira ngo hirindwe amakosa yagiye agaragara muri Guma mu Rugo za mbere

Ku munsi wa kabiri wa Guma mu Rugo, abahawe ibiribwa mu Mujyi wa Kigali bavuze ko bari batewe impungenge n’imibereho muri iki gihe cya Guma mu Rugo ariko kuba babonye ibizabatunga, ngo nta kabuza ko bigiye kubafasha kurushaho kubahiriza no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uwitwa Uwimana Aziza wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko afite abana bane ku buryo babonaga ikibatunga ari uko umufasha we yasohotse akagenda.

Ati “Kuba nyakubahwa Muzehe wacu ataradutereranye muri iki gihe cy’amakuba ya Covid-19, ni ukuri nk’uko na we atubereye umubyeyi tugomba guca bugufi twubahiriza amabwiriza abayobozi bari munsi ye batubwira, twirinda Covid-19. duhana intera, tugakaraba inshuro nyinshi, tugafata neza ibiryo baduhaye dusangira na bagenzi bacu, ni ukuri kandi tugomba kubyubahiriza”.

Uwitwa Nshimiyumukiza Andereya na we ni umwe mu bahawe ibiribwa. Avuga ko afite umuryango w’abantu batandatu akaba yaratewe impungenge n’imibereho yabo.

Ati “Ibiryo ndabyakiriye nta kibazo, bigiye kudufasha kugira ngo tugume mu rugo kandi dufite ibyo kurya, bikaza kudufasha kubahiriza amategeko baduhaye ya Guma mu Rugo kugeza igihe bazafungurira ngo tugende niba bishobotse”.

Abahawe ibiribwa bahawe umuceri, akawunga n’ibishyimbo buri wese agahabwa ibizashobora gufasha umubare w’abo afite mu muryango we, gusa bavuga ko Leta ikwiye gutekereza uburyo yajya ibaha icyo batekesha ibiryo baba bahawe.

Ibiribwa babishyikirizwaga n'abakorerabushake
Ibiribwa babishyikirizwaga n’abakorerabushake

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko hadatangwa ibiryo hakurikijwe icyifuzo cya buri wese ahubwo hatangwa ibishobora gutunga ubuzima bw’umuntu.

Ati “Ariko iyo dutanga ibiryo ntabwo dutanga ibiryo buri wese yifuza, kuko ushobora kuba wifuza inyama, ushobora kuba wifuza inzoga n’ibindi binyuranye ariko muri iki cyiciro turimo dutanga ibiryo n’ibishobora gufasha umuntu kugira ngo ya minsi yakoraga akabona ibyo arya kuri uwo munsi azabone ibyo arya bimutungira ubuzima”.

Mu Mujyi wa Kigali ndetse na buri Karere mu turere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Nyagatare, Rwamagana, Rubavu na Rutsiro hashyizweho imirongo ya telefone izafasha abaturage bazaba basimbutswe cyangwa barenganyijwe kuba bahabwa ibiryo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka