Ibinyabiziga 203 byafatiwe mu makosa yo kudacana amatara
Kuri uyu wa Kabiri ariki 15 Kanama 2023, Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yerekanye ibinyabiziga birimo moto 164 n’imodoka 39 byafashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Kanama, abayobozi babyo badacanye amatara. Iki gikorwa cyabereye mu Gatsata mu Karere ka Nyarugenge ahitwa ku Bigega bya Essence.
Ibyo binyabiziga byafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, bidacanye amatara atandukanye arimo amagufi, amaremare, amatara ndanga ndetse n’ay’imbere mu binyabiziga ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yibukije abashoferi ko gutwara moto udacanye amata ku manywa na nijoro ari ikosa rihanwa n’amategeko, ndetse bikaba ikosa ku mushoferi utwara imodoka adacanye amatara igihe butangiye kwira.
CP Kabera yabibukije amategeko ahana iki cyaha ku bafite imodoka bafashwe badacanye amatara, bacibwa amande ya 20,000Frw mu gihe aba moto bacibwa 10,000Frw.
Ati “Aba bantu baraye bafatiwe kudacana amatara y’ibinyabiziga bari batwaye, kandi nk’uko byagiye bigaragara ni bimwe mu biteza impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu, cyangwa se bikaba intandaro y’ibyaha bikorerwa mu muhanda.”
CP Kabera avuga ko abashoferi barenga ku cyo amategeko ateganya batazihanganirwa, kandi ko igikorwa cyo gufata ibinyabiziga kitazahagarara mu rwego rwo kurinda impanuka zibera mu muhanda, ziturutse ku kudacana amatara.
CP Kabera yabibukije ko gucana amatara y’ibinyabiziga biri mu ngingo ya 43 y’iteka rya Perezida N° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002, rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu gika cyayo cya mbere, havuga ko amatara magufi n’amaremare, agomba gucanirwa rimwe n’amatara ndanga, hagati yo kurenga no kurasa kw’izuba cyangwa bitewe n’uko ibihe byifashe, nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura nyinshi, bidashoboka kubona neza muri metero zigeze ku 100.
Mu gika cya 4 cy’iyi ngingo havuga ko amatara magufi y’amapikipiki na Velomoteri, bigenda mu nzira nyabagendwa, agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.
Amabwiriza y’urwego Ngenzura mikorere RURA N° 010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi, asaba imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z’umugoroba.
Abashoferi bafatiwe muri aya makosa yo kudacana amatara y’ibinyabiziga, bavuga ko basanzwe babizi ko ari ngombwa kuyacana, bagasobanura ko babitewe no kwibagirwa bakemera ko batazabisubira, nk’uko Niyoniringiye Jean Claude yabivuze.
Uyu mukwabu wo gufata ibi binyabiziga, uje nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe na Polisi y’u Rwanda tariki ya 9 Kanama 2023, muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ hirya no hino mu gihugu, abatwara ibinyabiziga bibutswa gucana amatara mu rwego rwo kurushaho kunoza umutekano wo mu muhanda.
Ni ubukangurambaga bwabereye mu bigo abagenzi bategeramo imodoka mu gihugu hose, ahaparika imodoka ntoya zitwara abagenzi na moto, hatangwa ubutumwa bujyanye n’imikoreshereze y’amatara ku binyabiziga.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kubika ubwoba mu bantu kugeza ryari? iyo mubaca amafranga se bakitahira
Police yacu nayo hari aho irengera. Kudacana amatara ntibivuga ko uhanisha igihano cyo gufatira ikinyabiziga ukagikura mu muhanda. Ni ukosa umuntu aba yakoze, aba akwiye kwandikirwa kubera iryo kosa ubundi agakomeza gahunda ze.