Ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 198 ni byo byangijwe n’inkongi
Ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 198 nibyo byangijwe n’inkongi yafashe inyubako Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu tariki 3 Nyakanga 2024.

Nyuma y’uko inkongi ifashe iyi nyubako hakabarurwa ibyangijwe nayo, basanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 198.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga avuga ko inyubako ifite ubwinshingizi ariko ibicuruzwa banyirabyo ntabwo bari barabifatiye.
Icyateye iyi nkongi ngo byaturutse kuri ‘Circuit electric’ yatumye ibyumba byo hasi bifatwa.
Ati “Ibyangijwe n’inkongi n’ibicuruzwa by’abantu batanu bakorera muri iyi nyubako ariko harimo abakoreraga hamwe”.
Ibyangijwe n’inkongi birimo ibintu byifashishwa mu gufunika ibitanda, igitambaro byo kudodamo imyenda, amarido, Telefone, Mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga.
ACP Rutikanga akomeza agira ati “Amahirwe nuko ntawakomeretse cyangwa ngo ahatakarize ubuzima kuko inzego z’umutekano zatabaye ku gihe”.
ACP Rutikanga agira inama abacuruzi yo gufata ubwinshingizi bw’ibicuruzwa byabo kugira ngo igihe bahuye n’ibyago byo kwibasirwa n’inkongi babashe kwishyurwa.
Ohereza igitekerezo
|