Ibikorwa remezo biza i Nyagatare bivuze ikintu kinini ku Karere kahoze inyuma - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuba Akarere gasigaye kabonekamo imihanda ya kaburimbo, inganda ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro nyamara karahoze inyuma, bivuze ikintu kinini cyane mu rugendo rwo kwibohora.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 09 Nyakanga 2022, ubwo hatahwaga ku mugaragaro Stade y’Akarere ka Nyagatare, ndetse hanafungurwa ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abikorera mu Karere ka Nyagatare.

Stade y’Akarere ka Nyagatare yatashywe, yuzuye itwaye Amafaranga y’u Rwanda hafi Miliyari 10. Uretse ikibuga cy’umupira w’amaguru, inafite ibibuga by’umupira w’amaboko (Volley ball), icy’umupira w’intoki (Basket Ball), Tennis ndetse n’ah’abasiganwa ku maguru (Athletisme).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka 2023-2024, hateganyijwe amafaranga yo kugura ibikoresho bifasha abantu gukora siporo (Gym).

Guverineri Gasana mu gutangiza imurikabikorwa rya Nyagatare
Guverineri Gasana mu gutangiza imurikabikorwa rya Nyagatare

Guverineri Gasana avuga ko mbere y’urugamba rwo kwibohora, Akarere ka Nyagatare katari kazwi dore ko nta n’igikorwa remezo cyarimo.

Avuga ko kuba hamaze kuboneka imihanda ya kaburimbo, amashuri meza, ibigo by’ubuvuzi, inganda zitandukanye ndetse n’ibikorwa bifasha urubyiruko kwidagadura (Sitade), bivuze ikintu kinini cyane ariko by’umwihariko urugendo rwo kwibohora nyakuri.

Ati “Mu mateka ya Nyagatare bifite icyo bivuze kuko aka Karere kari inyuma ariko ibikorwa biragenda byigaragaza, aho tubona inganda, stade, ibikorwa remezo hirya no hino, umuriro w’amashanyarazi, amazi, amashuri, amavuriro. Urabona ko koko kwibohora twabigezeho kandi turakataje imbere.”

Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro iyi Stade bagaragaza impano zabo, ariko by’umwihariko bakanagira uruhare rukomeye mu kuyibungabunga kugira ngo izarambe kimwe n’uko bigomba kugenda ku bindi bikorwa remezo begerezwa.

Imurikabikorwa ry’abikorera ryafunguwe ku mugaragaro, ririmo abamurika ibikorerwa mu nganda ziri mu Karere nk’urw’amakaro n’izindi, ibikorwa bishamikiye ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi.

Basabira Laurent, umwe mu bikorera waje kumurika ibikorwa bye avuga ko uko bagenda batera imbere ari nako hagenda hagaragara udushya by’umwihariko uyu mwaka ngo hakaba hagaragaye abanyabukorikori ndetse n’ibikorwa mu bisigazwa byo mu nganda, nk’ibiryo by’amatungo na burikete (Briquette), zifashishwa mu gucana hagamijwe kugabanya ibicanwa.

Avuga ko barimo kwiga uburyo i Nyagatare haboneka inganda nyinshi kuko amahirwe ahari.

Agira ati “Ubundi imbogamizi yakabaye amafaranga kuko ntiwashinga uruganda udafite amafaranga, ariko ibigo by’imari birayatanga nta kibazo, igihari rero twashishikariza abikorera gushinga inganda.”

Akarere ka Nyagatare gakungahaye ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kubera ubutaka bugari kandi butanga umusaruro mwinshi.

Ninayo mpamvu ubu hamaze kuboneka inganda zongerera agaciro umusaruro w’ibigori, urwongerera agaciro umukamo w’amata ndetse ubu hakaba harimo kubakwa urutunganya amata y’ifu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka