Ibikorwa byo gucukura Gaz Methane mu Kivu bigeze he?

Umwaka wa 2021 urimo kurangira Uruganda rwa Shema Gaz Methane Power Plant rudashoboye gutanga ingufu z’amashanyarazi rwari rwijeje Abanyarwanda.

Uruganda Shema Gaz Methane Power Plant rwitezweho kunganira Leta y’u Rwanda kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda.

Gaz Methne icukurwa mu Kivu yitezweho kunganira ingufu z'amashanyarazi u Rwanda rufite
Gaz Methne icukurwa mu Kivu yitezweho kunganira ingufu z’amashanyarazi u Rwanda rufite

N’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyagaragajwe nk’imwe mu mpamvu zadindije ibikorwa byo gucukura Gaz Methane mu Karere ka Rubavu, Ing Sibomana Laurent, umuyobozi ukurikirana ibikorwa byo kubaka urwo ruganda yatangarije Kigali Today ko Gaz Methane batangira kuyibona mu mwaka wa 2022.

Yagize ati "Turi mu bikorwa byo kugerageza kuzamura gaz, kandi bamwe mu bahanga bazakora ako kazi bamaze kugera mu Rwanda."

Ing Sibomana ashingiye aho ibikorwa by’igerageza bihagaze, yagize ati "Nibura mu mezi atatu ari imbere tuzaba dutangiye gucana gaz."

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 67% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Biteganyijwe ko muri 2024 u Rwanda rusaba rufite Megawatt 563 harimo Megawatt 80 zizava kuri Nyiramugengeri icukurirwa i Mamba mu Karere ka Gisagara, Shema Power Lake Kivu Ltd witezweho Megawatt 56, Rusumo Megawatt 80 usangiwe n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania aho u Rwanda ruzabonaho Megawatt zirenga 26, hari Rusizi III witezweho Megawatt 147 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Nyabarongo ya II uzatanga Megawatt 120.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka