Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bishingira ku bakiri bato bikwiye gushyirwamo imbaraga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bishingira ku bakiri bato bigenda bigaragara hamwe na hamwe muri aka akarere, bikwiye gushyigikirwa kuko bitanga icyizere ku bihe biri imbere.

Imirenge itanu yagize amanota y'imyanya itatu ya mbere ku bw'udushya mu rugamba rw'ubumwe n'ubwiyunge, yahawe ibikombe
Imirenge itanu yagize amanota y’imyanya itatu ya mbere ku bw’udushya mu rugamba rw’ubumwe n’ubwiyunge, yahawe ibikombe

Bwabigarutseho tariki 20 Ukwakira 2020, ubwo hamurikwaga raporo y’isuzuma ry’ibikorwa bigamije kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, byagezweho n’Akarere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2019-2020, n’imirenge yitwaye neza kurusha iyindi ikabihemberwa.

Iyi raporo igaragaza ko hari udushya twakozwe n’imirenge 14 igize aka karere, hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.

Nko mu Murenge wa Mata, ari na wo wagize amanota menshi kurusha indi, hari gahunda ya ‘Shiripfunwe muturanyi’, aho abacitse ku icumu bagiye bakamira imiryango y’ababahemukiye, bakanaboroza.

Mu Murenge wa Munini hashyizweho ‘Umuhuza’ wagiye akemura ibibazo by’imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, byatumye mu Kagari ka Ngeri by’umwihariko nta rubanza rwa gacaca na rumwe rukiharangwa.

I Cyahinda, gahunda y’ ‘Intambwe isubira’ yatumye imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside zikemurwa ku buryo bugaragara, ku buryo ubu hasigaye nkeya zitararangizwa.

Igikomeye muri ibi byose umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ashima akanavuga ko gikwiye gushyirwamo ingufu, ni gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge abana b’ababyeyi barokotse Jenoside bahuriramo n’abana b’ababyeyi bakoze Jenoside, bose babishyigikiwemo n’ababyeyi babo.

Agira ati “Hari abitwa uruhongore, Imikangara, Ngukorere mu ngata mubyeyi n’andi mahuriro y’urubyiruko yagiye ashyirwaho, abana batoya bumve amateka twanyuzemo n’inzira mbi twaciyemo, noneho umwana najya abona agiye kunyerera ngo agwe muri ya nzira, avuge ati iyo umuntu anyereye akagwa muri ibi icyo biyara ni kiriya”.

Yungamo ati “Iyo wigishije ababyiruka, uba ufite ejo hazaza heza. Ushoye mu rubyiruko ugashyiramo imbaraga, uba ufite icyizere cy’ejo hazaza. Ni na yo mpamvu ziriya gahunda z’urubyiruko zahawe amanota menshi”.

Uyu muyobozi anavuga ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo, akanasaba buri wese kurwongeramo intambwe.

Ati “Ntitwumva ibintu icyarimwe, n’ibikomere si bimwe. Ni yo mpamvu ari urugendo, kandi ni urugendo dufatanyije ariko kandi rw’umuntu ku giti cye. Kuko ni umuntu ku giti cye uba ugendana n’abandi. Ni yo mpamvu nta wukwiye guhutazwa ku ntambwe ye y’imyumvire ye, icya ngombwa ni iyo ntambwe igenda ijya mbere”.

Imanza za Gacaca zitararangizwa ndetse n’amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ashaje, no kuba hari abatarabona imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro, ni zimwe mu mbogamizi zikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Nyaruguru.

Ni yo mpamvu Meya Habitegeko asaba abatarishyura babifitiye ubushobozi kubikora, kuko nubwo kubishyuza ku mbaraga bitananirana, ubushake ari bwo bwunga.

Anasaba abo ayobora kumva ko abacitse ku icumu batishoboye atari aba Leta gusa, ahubwo sosiyete yatumye bagwa mu buzima bubi ni yo ikwiye kwicara igashaka uko yabubakuramo, Leta ikaza ije kunganira ibikorwa byatangiwe n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka