Ibikorwa by’itorero bituma bahigira ibizatuma babasha kwibeshaho

Bamwe mu bari mu bikorwa by’itorero ry’abanyeshuri baratangaza ko bibafasha gutuma bazabasha kwibeshaho mu minsi iri imbere.

Babitangaje basoza igihembwe cya mbere mu bikorwa byo ku rugerero, birimo gukora imirimo y’amaboko nko kubaka no gusana amazu y’abatishoboye, gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta n’ibindi.

Intore zo ku rugerero zinubakira abaturage uturima tw'igikoni zihangana n'imirirere mibi.
Intore zo ku rugerero zinubakira abaturage uturima tw’igikoni zihangana n’imirirere mibi.

Ishimwe Nadine, umwe mu bari ku rugerero, avuga ko uretse kubigisha imirimo batari bazi, bibafasha kumenya gukorera hamwe, ku buryo bishobora kuba igisubizo cy’urubyiruko ruvuga ko rwabuze akazi.

Yagize ati “Dukora ingendoshuri mu makoperative tugahabwa ubunararibonye, aho tubona ko batangiriye kuri bike bakagera kuri byinshi. Ibi biduha ingufu ko natwe twakwibumbira hamwe maze tukabasha gutera imbere duhereye ku buhamya bw’abandi”.

Bushayija Innocent, mugenze we, avuga ko utaritabiriye Itorero yahombye byinshi kuko baryigiramyo byinshi byabagirira akamaro.

Ishimwe Nadine, umwe mu ntore ziri ku rugerero.
Ishimwe Nadine, umwe mu ntore ziri ku rugerero.

Nyirampakaniye Francine, umukecuru w’imyaka 65 y’amavuko wo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mareba wafashijwe n’abari ku rugerero, azishimira ko zamwubakiye akarima k’igikoni no zikanamuhingira, bimukura mu bwigunge.

Ati “Nta muntu wangeragaho ariko kubona abana baza bakanyubakira bakampingira ndabyishimira cyane ni uko ntabona icyo mbaha nabashimira birenzeho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba, Sebatware Magella, avuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bishimira ko iyi gahunda y’itorero ibafasha mu gushyiraho gahunda za Leta mu bikorwa, dore ko abari mu itorero babafasha mu mutekano no gusobanurira abaturage gahunda za Leta.

Gasarabwe Canisius, ushinzwe Ibikorwa by’Itorero mu Karere ka Bugesera, avuga ko ibikorwa izi ntore zikora byigaragaza, akazisaba gukora gahunda y’ibikorwa kugira ngo ibyo zisaba akarere kubafashamo kabibafashemo ariko babitanze mu nyandiko.

Muri uyu mwaka, mu Karere ka Bugesera hose hari hiyandikishije intore 1800 hitabira 1704, bangana na 95%, ubuyobozi bukavuga ko abataritabiriye, ari uko usanga imiryango yabo yarimukiye ahandi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka