Ibikorwa by’iterambere byahawe 42% by’ingengo y’imari 2015-2016

Mu ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda y’umwaka wa 2015-2016 ingana na miliyari 1768.2 Rwf (amafaranga y’u Rwanda), ibikorwa by’iterambere birimo gushaka ingufu, amazi, kubaka imihanda, inganda, gutanga ubumenyi no guteza imbere imibereho n’imiyoborere myiza, ngo bizatwara agera kuri miliyari 741.3 Rwf ahwanye na 42%.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi), ayisaba kwemeza umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2015-2016. Inteko na yo ikaba yahise yemeza ishingiro ry’uwo mushinga utaraba itegeko.

Ministiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb Gatete Claver, mu kiganiro n'abanyamakuru, amaze gusobanura umushinga w'ingengo y'imari mu Nteko kuri uyu wa kane tariki 11/6/2015.
Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, mu kiganiro n’abanyamakuru, amaze gusobanura umushinga w’ingengo y’imari mu Nteko kuri uyu wa kane tariki 11/6/2015.

Amb Gatete ati ”Ibizitabwaho ni ibikorwa biri muri gahunda mbaturabukungu(EDPRS2), harimo ibyo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, kongera umusaruro no guhanga imirimo ku rubyiruko, ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza”.

Yasobanuye ko ibikorwa bisanzwe byahawe miliyari 888.9 Rwf ahwanye na 50% by’ingengo y’imari yose (aya ni yo avamo imishahara y’abakozi), ibigo by’ubucuruzi bwa Leta bikazahabwa miliyari 132 Rwf; asigaye akaba ngo ari yo azajya mu bikorwa by’iterambere.

Iyi ngengo y’imari ikaba izava ahanini mu misoro, aho Leta iteganya kwinjiza miliyari 894 Rwf, andi miliyari 719 Rwf akaba ngo azava mu bindi bitari imisoro.

Abaturarwanda ubwabo ngo bazagira uruhare rungana na 66% by’umusanzu mu ngengo y’imari; aho inkunga n’inguzanyo biva hanze ngo bizaba bingana na miliyari 594 Rwf, ahwanye na 34%.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko kutabona ayo mafaranga yose uko angana, ngo bishobora kuzaterwa n’igabanuka ry’inkunga u Rwanda rwahabwaga, na byo biturutse ku ihungabana ry’ubukungu bw’ibihugu bikize; igabanuka ry’ibiciro by’ibyoherezwa hanze na byo ngo ni ikibazo, ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe na zo zikaba zitoroheye umusaruro w’ubuhinzi-bworozi.

Inteko ishinga amategeko (umutwe w'abadepite), yemeje ishingiro ry'umushinga w'ingengo y'imari 2015-2016.
Inteko ishinga amategeko (umutwe w’abadepite), yemeje ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari 2015-2016.

Ibi na none ngo bizatuma ubukungu bw’igihugu butiyongera cyane, aho Leta ngo iteganya ko bushobora kuzazamuka ku kigero cya 6.5%.

Ministiri Amb Gatete Claver yavuze kandi ko amaso bayahanze kugura impapuro z’agaciro, zizasiba icyuho cy’imisoro n’inkunga bizaba bitaratanzwe.

Abadepite n’abasenateri bamwe bavuze ko bishimiye uburyo Abanyarwanda ari bo bakomeje gutanga umusanzu munini mu ngengo y’imari kurusha inkunga itangwa n’amahanga. Ngo bigatanga icyizere cy’uko u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwibeshaho.

Ishingiro ry’umushinga w’Ingengo y’imari ryatowe n’abadepite 52 muri 63 bitabiriye kumva ibyatangajwe na Ministiri w’Imari n’Igenamigambi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka