Umuturage uba mu bukene nta mutekano aba afite - Minisitiri Kabarebe
Minisitiri w ingabo Gen James Kabarebe wifatanyije n’abatuye Akarere ka Nyabihu mu Murenge wa Muringa gutera Ibirayi, yijeje abaturage gutera imbere bafatanyije n’ubuyobozi.
Ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo z’igihugu bigamije gufasha abaturage kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi byiswe "Ingabo mu iterambere ry’abaturage."
Minisitiri Kabarebe avuga ko bahinduye izina kuko ibikorwa bitamara icyumweru ahubwo bimara Igihe kirekire.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zishinzwe imibereho myiza y abaturage, iterambere, umutekano w’abanyagihugu. Yagize ati "Umuturage udafite ubwishingizi, ufite inzara, udafite amafaranga, udafite iterambere nta mutekano aba afite."
Ingabo zifatanya n izindi nzego mu guteza imbere igihugu, kandi ni wo mutekano usesuye ingabo zishaka mu gufasha abaturage kwiteza imbere.
Ati "Ahandi hatangijwe ibikorwa by ubuzima, ahandi bubaka amashuri, ahandi bubakira abatishoboye no kubaka ibikorwa remezo, Nyabihu twifatanyije namwe mu buhinzi.
Ingabo z’u Rwanda aho, zitandukaniye n izindi ngabo, nyuma yo kugarura umutekano, mu gihe cy’amahoro ingabo z’igihugu zigira uruhare mu kubaka igihugu mu bikorwa by iterambere kuko niyo nshingano zahawe n’umugaba w’ikirenga."
Minisitiri Kabarebe avuga ko ibikorwa bizakomeza mu gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere kuko ingabo zibereyeho kwegera abaturage aho kubakanga.
Ati "Kera abasirikare bakangaga abaturage, mu bukwe bagahunga mu nzira bagahunga, ubu ingabo ni abana banyu babavukamo.
Ni yo mpamvu bagaruka kubafasha mu iterambere, naho Umuturage afite inshingano zo kubahiriza gahunda za leta, kandi dufatanyije iterambere riratugeraho vuba."
Minisitiri Kabarebe avuga Imbaraga ziva mu gufatanya no gukorera hamwe ari umuco mwiza wo gukomeza kuko bitanga amahoro bigatuma igihugu gitera imbere.
Minisitiri w’ingabo yifatanyije n’abaturage gutera imbuto y’ibirayi ku butaka butunganyijweho amaterasi ya hegitari 20. Izo hegitari zizaterwaho Toni 40 z Ibirayi zikazatanga umusaruro wa Toni 500.
Ni mu mirima ihanamye, abaturage bavuga ko ntacyo bezaga ariko barizera ko amaterasi yakozwe n’inkeragutabara azatanga umusaruro bashingiye ko isuri itazongera kubatwarira Ubutaka, kandi bagiye kuzajya bakoresha inyongera musaruro.
Inkuru zijyanye na: Ingabo mu iterambere ry’abaturage
- Nyamasheke: Ingabo z’u Rwanda zubakiye umuyoboro w’amazi abaturage 7000
- Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje
- Nyabihu: Gen Kabarebe ni we watangije ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage
- Minisitiri Kabarebe yahishuye ibanga ryo kwinjira mu ngabo za RDF
- Rwamagana: Uko ibikorwa bya RDF Citizen Outreach Programme byagenze
- Ibikorwa by’ingabo byagarutse: Abaturage bavuwe, amashuri arubakwa hanaterwa imyaka
- Uko ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage byatangijwe mu gihugu- Amafoto
- Ibikorwa by’Ingabo mu iterambere ry’abaturage biratangira kuri uyu wa gatanu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kutaba umusirikari nuguhomba narabyifuje narabibuze nbr zanjye0783519450 bishobotse naza mukantoza uwo mutima mwiza
murakoze
Abanditsi ba Kigali to day, muraho neza? turabashimira ku makuru mutugezaho arko by, umwihariko dushimira Umugaba w, ikirenga ku bikorwa by, iterambere atugezaho.