“Ibikorwa by’indashyikirwa ntibigerwaho ku bw’impanuka” – Kagame
Ku mugoroba wa tariki 11/12/2011, Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo ku rubyiruko rwo muri Uganda rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa maze urwo rubyiruko rumuha igihembo ku bw’uruhare rwe mu kurukangurira kwiteza imbere. Perezida kagame yabwiye uru rubyiruko rwahawe ibihembo ko umuntu agera ku bikorwa by’indashyikirwa atari ibintu byizana; ahubwo abigeraho yatanze umwanya, ubwenge n’umutungo bwe.
Yagize ati: “Mwerekanye ko mufite ubushake nta na kimwe cyabananira kuko ibibazo byose mubasha kubivamo... ibyo ni ibikorwa biha isura nziza Abanyafurika kandi bibasubiza agaciro”.
Perezida Kagame yanavuze ko uru rubyiruko rweretse bagenzi babo ko bafite intego bagamije kugeraho maze rurenga imbogamizi zose rwiteza imbere. Kuri Perezida Kagame, ngo iyi mikorere niyo izazana ukwigenga mu bukungu, ikanarangiza ibibazo bikururwa n’ubukene ndetse no kudatera imbere.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko bagomba gufata iya mbere mu kugira uruhare mw’iterambere ry’ibihugu bifashishije ibitekerezo byabo ndetse na serivisi zihari.
Yavuze ko kimwe mu bintu u Rwanda rushyize imbere mu rubyiruko ari ubushake bukomeye bwo kugira agaciro. Ibi byiyongera ku kubaha ubumenyi n’ubushobozi kugirango biteze imbere, banagire uruhare mu kuzamura ubukungu maze bakabasha guhangana mu ruhando mpuzamahanga.
Perezida Museveni wa Uganda we yavuze ko Kagame ari umuntu ukwiye gutanga urugero rwiza ku rubyiruko kuko mu gihe cye nk’urubyiruko hamwe n’abandi bashoboye kubohora Uganda, maze banabohora u Rwanda.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi bakuru haba muri Uganda no mu Rwanda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|