Ibikoresho byo kuboneza urubyaro byatanzwe na UNFPA bizibanda ku badafite abagabo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima bw’Imyororokere (UNFPA), ryahaye u Rwanda ibikoresho bifasha abagore n’abakobwa kuboneza urubyaro, bifite agaciro k’Amadolari ya Amerika miliyoni imwe n’ibihumbi 407(ahwanye na miliyari imwe na miliyoni 407 z’Amafaranga y’u Rwanda).

RBC yakiririye ibyo bikoresho byagejejwe ku Bubiko bw'imiti ku Kacyiru
RBC yakiririye ibyo bikoresho byagejejwe ku Bubiko bw’imiti ku Kacyiru

UNFPA hamwe n’Ikigo RBC cya Minisiteri y’Ubuzima cyakiriye ibyo bikoresho kuri uyu wa 22 Werurwe 2022, bivuga ko 87% by’abakobwa n’abagore badafite abagabo, ari bo bakeneye ibyo bikoresho kurusha 78%, by’abakenera kuboneza urubyaro mu ba bagore bafite abagabo.

UNFPA ivuga ko mu Rwanda n’ubwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho (modern contraceptive), byavuye kuri 47.5% muri 2015 bigera kuri 58% muri 2020 (nk’uko inyigo ya NISR yiswe DHS ibivuga), hakiri 13.6% by’abagore n’abakobwa bakenera kuboneza urubyaro bakabibura.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, Noella Bigirimana, avuga ko ubufatanye busanzweho hagati ya Leta na UNFPA, ngo butafashije gusa kubona ibifasha abantu kuboneza urubyaro, ahubwo ko byakijije ubuzima bw’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.

Bigirimana akomeza agira ati “Turimo gukora ibishoboka ngo tugeze serivisi zo kuboneza urubyaro ku bangavu n’abagore bazikeneye cyane. Ubu ni ubufasha bukomeye cyane bufite agaciro k’arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 400 by’Amadolari, ibi bikoresho bitanzwe tubiha agaciro kabirenze, nk’uko tubivuga ni ubufatanye bukomeje hagati yacu na UNFPA”.

Umuryango UNFPA uvuga ko wifuza kumva abantu batwise babishaka, buri mwana wese yavutse neza, kandi hakaboneka imiti n’ibindi bifasha umwana n’umubyeyi kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah, avuga ko intego z’Umuryango w’Abibumbye ari ukugira abaturage bake bafite imibereho myiza, kurusha kugira benshi bafite imibereho mibi itajyanye n’ubukungu bw’igihugu cyabo.

Kwabena agira ati “Ikibazo ntabwo ari ubwinshi bw’abaturage ahubwo ni ubwiza bwabo, kuko iyo ukomeje kureba Umusaruro mbumbe w’Igihugu hanyuma ukanareba ikigero cya 1.1% cy’uburumbuke mu kubyara (ku rwego rw’Isi), ubona ko dushobora kuzahura n’ikibazo cy’uko Umusururo mbumbe udashobora kugeza abantu ku iterambere n’ubukungu, bitewe n’ubwo burumbuke bukabije”.

Noella Bigirimana wa RBC yagiranye amasezerano na Kwabena Asante Ntiamoah wa UNFPA yo kwakira inkunga ifasha mu kuboneza urubyaro
Noella Bigirimana wa RBC yagiranye amasezerano na Kwabena Asante Ntiamoah wa UNFPA yo kwakira inkunga ifasha mu kuboneza urubyaro

Umuryango UNFPA ushima ko u Rwanda rwemeye kuvugurura uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Nama yiswe ICPD25 yabereye i Nairobi mu mwaka wa 2020, rukaba rurimo gukoresha uburyo butandukanye burimo n’ubwihuse.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri RBC, Dr Cyiza François Regis, avuga ko ibikoresho byo kuboneza urubyaro byatanzwe biha bose amahitamo atandukanye, ajyanye n’imiterere y’umubiri wa buri muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka