Ibikoresho bidahagije bituma ibikorwa by’urubyiruko ruri ku rugerero bidindira

Bamwe mu rubyiruko rw’Intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya karindwi, bari mu bikorwa by’urugerero mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi baravuga ko imikoranire idasobanutse yabo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abagenerwabikorwa ndetse no kubura ibikoresho bituma batagera ku ntego zabo.

Bumwe mu bwiherero bwubatswe ariko ntiburasakarwa, ntibunakinze
Bumwe mu bwiherero bwubatswe ariko ntiburasakarwa, ntibunakinze

Ubusanzwe, izo ntore zibarirwa muri 77 ubu ziri ku rugerero muri uwo murenge zigabanyamo amatsinda abiri kugira ngo zishobore gukora neza. Icyakora ngo hari igihe zigera aho zigomba gukorera zigataha zidakoze.

Uwitwa Noella Cyuzuzo, agira ati “Twicamo amatsinda bamwe bagakora mu cyumweru kimwe abandi bagakora mu kindi kuko iyo tubaye benshi turavunishanya abandi ntibakore.”

Ubwo twabasabangaga mu bikorwa by’urugerero ku wa 25 Mata 2019, izo Nkomezamihigo ziri ku rugerero mu Murenge wa Rutare zari zirimo gutema no gutunda ibiti byo kubakira umuturage utishoboye ndetse no kubakira abatagira ubwiherero.

Gusa, bumwe mu bwiherero bubakiye umuturage mu Mudugudu wa Bureranyana mu Murenge wa Gatwaro, buhomye igice kandi butindishije imbabari z’ibiti ubona bishobora gushyira mu kaga ubukoresha.

Intore ziri ku rugerero mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi zikorera ibiti byo kubakira umuturage utishoboye
Intore ziri ku rugerero mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi zikorera ibiti byo kubakira umuturage utishoboye

Frank Mugaragu, Intore yo ku Mukondo y’Impamyabigwi zikorera urugerero mu Murenge wa Rutare, avuga ko bituruka ku kuba nta bikoresho bihagije bijyanye n’ibikorwa by’urugerero bariho.

Agira ati “Tugira ikibazo cy’ibikoresho kuko iyo turangije icyumweru kimwe duhita dupanga ibikorwa by’icyumweru gitaha ariko hari igihe tubipanga, twaba twapanze nko kubakira umuturage dukora amasuku, twagerayo tugasanga nta mazi ahari n’uwo tugomba kubakira ntawe uhari tugahita dutaha ntacyo dukoze.”

Mugaragu avuga ko hari ni igihe bagenda bagiye kubumba amatafari bagasanga nta maforomo yo kwifashisha ahari.

Ati “Urebye ikibazo gihari gituma tudakora uko bikwiye ni ibikoresho nta kindi, kandi iyo tugiye tugasanga nta bikoresho bihari natwe biduca intege.”

Akomeza avuga ko kugira ngo ibikorwa by’urugerero bigende neza, ubuyobozi bwakagombye kujya butegura abagenerwabikorwa hakiri kari kare bagakora ku buryo abagiye mu rugerero bahasanga ibikoresho.

Jean Damascene Mansana, Umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rutare akaba ari na we ushinzwe ibikorwa by’urugerero muri uwo murenge, avuga ko inkomezabigwi ziri ku rugerero zahize ibikorwa bikubiyemo iby’ubukangurambaga ku bikorwa bya Leta nka mituweli, kurandura imirire mibi, isuku mu ngo ndetse n’ibikorwa by’imirimo y’amaboko.

Mansana ahamya ko ibikorwa by’ubukangurambaga zikora bigenda neza, ariko na we akemeza ko bahura n’imbogamizi ikomeye iyo bigeze ku mirimo y’amaboko ifasha abaturage batishoboye kuko ngo urugerero rutagenerwa ingengo y’imari.

Agira ati “Ikibazo kirahari ko intore ziri ku rugerero zitabona ibikoresho uko bikwiye kuko hari ibikoresho bisaba amafaranga, nko kugura amabati urumva ntabwo babikora.”

Icyakora, Mansana avuga ko hari bimwe mu bikoresho bagerageza kubonera intore binyuze mu gukusanya umusanzu mu baturage kugira ngo babaremere. Ngo hari n’ibindi bikoresho bya ngombwa biba bikenewe kugira ngo bubake neza ariko batakwibonera kuko birenze ubushobozi bwabo.

Ati “Nk’aho dutuye mwabonye ko kutagira amazi bisaba kujya kuvoma mu kabande ariko dusaba ko n’uwo twubakira aba agomba kugira uruhare rwe nk’ayo mazi n’ibiti aho bishoboka akabizana.”

Umukozi ushinzwe Imiyoborere mu Karere ka Gicumbi, Joseph Munyezamu, avuga ko mu rwego rwo kwita ku bikorwa byubakwa n’intore, akarere karimo gukoran n’ishami rishinzwe imibereho y’abaturage n’isuku n’isukura mu karere kugira ngo barebe uko haboneka isakaro binyuze mu mafaranga agenerwa abatishoboye.

Ati “Dushaka kureba uko twabona amafaranga y’isakaro rya buriya bwiherero bwuhatswe n’intore mu mafaranga yagenewe abatishoboye kuko intore ntizigira amafaranga yo gusakara, iyo ngengo y’imari ntayo bafite icyo bafite ni amaboko.”

Munyezamu avuga ko barimo kureba ubwiherero bwubatswe n’Inkomezabigwi ziri ku rugerero kugira ngo barebe uko babona amafaranga yo kubusakara.

Intore z’Inkomezamihigo icyiciro cya 7, zatangiye ari 104 ariko zisigaye ari 77 kuko zimwe zagiye ziva mu Murenge wa Rutare zikajya ahandi. Mu mezi abarirwa muri atanu zimaze mu bikorwa by’urugerero, zimaze kubumba amatafari abarirwa muri 300 mu gihe ziteganya kubaka inzu ebyiri z’abatishoboye ndetse zinubaka n’ubwiherero 6 ariko na bwo bukaba butaruzura neza.

Uretse ibyo bikorwa bifatika, izo ntore z’Inkomezamihigo ziri mu bikorwa by’urugerero zanashishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo kurwanya imirire mibi, kwitabira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka