Ibijyanye no gucyura abana barangije n’abashya bagomba kugezwa Iwawa byarahagaze - Bosenibamwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) kiratangaza ko ubwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19 Iwawa no bindi bigo ngororamuco muri rusange hirya no hino mu Rwanda bukomeje gukazwa.

Bosenibamwe avuga ko ubwirinzi bw'icyorezo cya COVID-19 bukomeje gukazwa mu bigo bishinzwe igororamuco
Bosenibamwe avuga ko ubwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19 bukomeje gukazwa mu bigo bishinzwe igororamuco

Ibi bitangajwe mu gihe u Rwanda rwinjiye mu yindi minsi 15 yo kuguma mu rugo igamije gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) gifite mu nshingano ikigo cya Iwawa nk’ahantu hari urubyiruko rwinshi ruhagororerwa rurimo abahoze ari inzererezi n’abandi bakoreshaga ibiyobyabwenge.

Ubuyobozi bw’icyo kigo butangaza ko hafashwe ingamba zikomeye zo kurinda abanyeshuri ndetse n’abakozi bahakora.

Bosenibamwe Aimé uyobora iki kigo avuga ko bitewe n’uko Ikigo cya Iwawa giherereye ku kirwa, abahari bigoye kuba bakwandura ariko ko amabwiriza ya Ministeri y’Ubuzima yubahirizwa.

Yagize ati “Mu rwego rwo kwirinda, ibijyanye no gucyura abana barangije n’abashya bagomba kugezwa Iwawa byarahagaze, kugira ngo twirinde urujya n’uruza rw’abantu, ikindi ni uko abakozi bakorera Iwawa batemerewe kuvayo bagumyeyo.”

Abemerewe kujya kuri iki kigo nk’uko Bosenibamwe yakomeje abivuga ni abagemuye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku kandi bigakorwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Yagize ati “ibintu by’abantu basura abana na byo byarahagaze, ubu ntawemerwe gutemberera Iwawa avuye hanze icyo waba ugiye gukorayo cyose, abemerwe kujyayo ni abatwara imiti, ibikoresho by’isuku, kuko ubwato bazamo ntaho buba buhuriye n’ubujyamo abandi bantu kugira ngo bataba bakwanduza iyo ndwara.”

Naho ibigo binyurwamo n’inzererezi n’urundi rubyiruko rwafatiwe mu byaha bitandukanye bizwi nka Transit Center, hagenwe uburyo bw’ubwirinzi hagendewe ku mabwiriza yatanzwe nk’uko yakomeje abivuga.

Yagize ati “Abashya bafashwe bagomba kubanza gupimwa, hari ibikoresho byabugenewe, ariko kubera iyi ndwara ishobora kumara iminsi 14 itaragaragara mu muntu, uwo ari we wese winjiye w’inzererezi hari icyumba ajyamo akamaramo iminsi 14, kugira ngo tubashe kurinda n’abandi baba bahasanze.”

Kugeza ubu mu kigo cya Iwawa hamaze kugororerwa urubyiruko rubarirwa mu bihumbi 19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka