Ibihumbi 40 ahembwa bimubeshaho bite muri Kigali?

Hirya no hino mu mijyi yo mu Rwanda haboneka ababyeyi bakora akazi ko gukubura mu mihanda. Ni akazi gatunze abo babyeyi mu buzima bwo mu mujyi buba butoroshye. Hari abibaza uko abo babyeyi babasha kubaho mu mujyi babikesha ako kazi.

Umwe mu babyeyi bakora ako kazi twamwise Mukamana kuko atifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru. Mukamana arubatse, akaba afite umugabo n’umwana umwe. Akazi ko gukubura mu muhanda agakorera mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Mukamana avuga ko akazi ko gukubura mu muhanda kamutunze. Yasobanuye uko umunsi we uba uteye, ati “Ubundi jyewe mbyuka saa kumi n’igice za mu gitondo, ngateka ku buryo saa kumi n’imwe n’igice mba ndagije gutunganya ibyo mu rugo n’ibyo umwana akenera mbere y’uko ajya ku ishuri ngahita njya ku kazi kubera ko gatangira saa kumi n’ebyiri.”

Ati “Ubwo umwana ajyanwa na se ku ishuri kubera ko we yikorera agenda hakeye. Iyo ngeze ku kazi kanjye rero ntangira gukubura bitewe n’aho bangeneye, nyuma tukaza kurunda ibinshingwe hamwe bigatwarwa n’imodoka ibishinzwe.”

Yasobanuye uko ibihumbi 40 bimubeshaho muri Kigali
Mukamana yasobanuye uburyo umushahara we ungana n’ibihumbi mirongo ine by’amafaranga y’u Rwanda (40,000 Frw) umufasha mu mibereho ye ya buri munsi n’umuryango we muri Kigali benshi bemeza ko ubuzima bwaho buhenze.

Yagize ati “Rwiyemezamirimo udufite mu nshingano aduhembera igihe ntabwo turenza tariki eshanu z’ukundi kwezi tutarabona amafaranga. Urumva umwana wanjye yiga mu ishuri riciriritse ariko akiga mu mafaranga mpembwa. Mbasha gukuramo imyambaro, umwana wanjye nkamugurira ibikoresho by’ibanze akenera ndetse nkabasha no guhahamo, nkishyurira mituweli umuryango wanjye ibindi na byo umugabo na we akabikora.”

Mukamana avuga ko akazi ko gukubura mu muhanda bagasoza saa kumi z’umugoroba, yava mu kazi akerekera iwe mu rugo agakurikizaho ibijyanye no kwita ku muryango we ndetse akagira igihe gihagije cyo kwitegura akazi ku munsi ukurikiyeho. Muri rusange, Mukamana garagaza ko imikorere yo mu kazi kabo nta mbogamizi nyinshi ayibonamo. Ati “Nk’ubu duhabwa umunsi umwe wo kuruhuka mu cyumweru wihitiyemo. Ikindi navuga ni uko batworohereza kuko iyo usabye gukorera hafi y’aho utaha barabikwemerera. Urumva rero ko borohereza abakozi.” Urabona umuntu afite agasura, mbega ntacyo twabashinja agashahara kazira igihe bigatuma natwe dukorana courage (umwete).”

Ikintu uyu mubyeyi asaba Abanyarwanda bagenzi be ni ukwikuramo ubunebwe kandi bakumva ko akazi kose ari akazi kandi katunga umuntu na we akiteza imbere ntahore ategereje umuha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

None urumva Umwalimu uhembwa 44,000 atamurusha 4,000 gusa kdi we ategura amasomo, agakosora n’ibindi.

Thanks yanditse ku itariki ya: 26-06-2019  →  Musubize

Ntimugashinyagure kabisa. Ubu twakwemezwa n’iki ko uyu mudamu yavuze ko 40k amuhagije ? Ubuzima burahenze hanze aha nabahembwa amagana bararira none ngo 40,000 ?! Seriousely ?!!

Ngabo yanditse ku itariki ya: 26-06-2019  →  Musubize

Kuki mutashyizeho uwanditse iyi nkuru hasi????

Peter yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Wamugani muvuze iki ubu???
Ntimusobanuye uko ayakoresha akamara ukwezi.
ahahisha angahe?
akoresha angahe yishyura ay’inzu?
akoresha angahe ku myambaro? transport?
Umugabo we niba amufasha akorera angahe kuko niba akorera 1million ubwo birumvikana niba akorera 10,000 mutubwire uko babigenza
Naho ubundi gabanya 40,000 mu kwezi twumve uko bigenda naho ubundi title y’iri article iri misleading bya hatari.

Peter yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Ubuse muvuziki? Nugushaka kuvugako kubwe bihagije? Wowe uwayaguhemba yagutunga muri kgl mujye mureka kubeshya muvugire rubanda mukorera.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Ibyonukuripe

Mulumba didier yanditse ku itariki ya: 25-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka