Ibihugu byose birakangurirwa gusinya amasezerano yo guca intwaro kirimbuzi

Umuryango mpuzamahanga urwanya ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi ku Isi, ICAN (International Campaign to Abolish Nuclear Weapons), urakangurira ibihugu byose byo ku Isi gusinya amasezerano yo guca birundu ikoreshwa ry’izo ntwaro, kuko zifite ubukana bukomeye.

Inzego zitandukanye zaganiriye ku guca intwaro kirimbuzi ku Isi
Inzego zitandukanye zaganiriye ku guca intwaro kirimbuzi ku Isi

Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023, ubwo umuryango nyarwanda, AJECL, wigisha urubyiruko kugira umuco w’amahoro, wahurizaga hamwe indi miryango ya sosiyete sivile, zimwe mu nzego za Leta ndetse na ICAN, bagamije kuganira ku buryo ibihugu harimo n’u Rwanda, byasinya amasezerano yo guca intwaro kirimbuzi ku Isi.

Kuba u Rwanda rutarasinya ayo masezerano si uko rutabyifuza, ahubwo ni uko hari ibicyigwaho n’inzego zitandukanye z’Igihugu, bityo byamara kunoga rukaba rwayasinya, nk’uko byagarutsweho na Rwagasana Robert, wari uhagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) muri iyo nama.

Yagize ati “Leta ishyigikiye isinywa ry’ayo masezerano, ubu hari ibyo twatangiye gukora nka Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, byo kuganira n’izindi Minisiteri bireba nk’iy’Ubutabera ku bijyanye n’amategeko. Hari ibyo twagejeje kuri Minisiteri y’Ingabo ari na yo ifite uruhare runini muri iki gikorwa kuko ari yo ireba cyane iby’intwaro, igatanga ubwunganizi kuri iyo gahunda, turacyategereje rero kubona ibiva muri izo nzego zose ubundi bigakomeza, amasezerano akaba yasinywa”.

Akomeza avuga ko barimo kubikurukirana kugira ngo byihutishwe n’ubwo izo ntwaro mu Rwanda nta zihari, ariko ijwi ryarwo ryifatanyije n’ay’ibindi bihugu, intwaro kirimbuzi zacika ku Isi kuko ziteza akaga abayituye.

Ayo masezerano yo guca intwaro kirimbuzi (TPNW) yemejwe ku ya 7 Nyakanga 2017 ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashyigikiwe n’ibihugu 122, atangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 22 Mutarama 2021, kugeza ubu ibihugu 92 ni byo byamaze kuyashyiraho umukono.

Padiri Théogène Iyakaremye, Umuyobozi wa AJCEL
Padiri Théogène Iyakaremye, Umuyobozi wa AJCEL

Umuyobozi wa AJCEL, Padiri Théogène Iyakaremye, avuga ko icyo bagamije ari ukugaragaza ububi bw’intwaro kirimbuzi bityo ibihugu byose bizamagane.

Ati “Ayo masezerano amaze kwemezwa ku rwego rwa UN, twifuje kuyamenyekanisha ku buryo u Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside, abasaga Miliyoni bagapfa mu gihe gito, cyakwifatanya n’ibindi bihugu mu kuyashyiraho umukono. Ibyo bizatuma ibihugu bifite izo ntwaro za kirimbuzi, na byo byinjira muri ayo masezerano bityo bizagere aho bizisenya, hanyuma tube mu Isi izira intwaro za kirimbuzi”.

Ati “Ibi ndabivuga kuko ibihugu bitunze izo ntwaro, biramutse bizikoresheje ubuzima ku Isi bwazima, ndetse hagize n’abarokoka bagasigarana ibibazo bikomeye. Ni byiza rero ko bivugwa, izo ntwaro zikamaganwa”.

Akomeza ashishikariza urubyiruko kumenya Isi rurimo, rukaba narwo rwajya muri gahunda yo kurwanya ikoreshwa ry’izo ntwaro.

Umuyobozi wa ICAN, Seth Shelden, avuga ko kugeza ubu ibihugu bya Afurika bihagaze neza mu gusinya ayo mazeserano, cyane ko nta na kimwe gitunze intwaro kirimbuzi. Ikindi ngo izo ntwaro ni ngombwa ko zicika ku Isi, bitewe n’uko zo nta tegeko na rimwe ry’intamba zubahiza, kuko iyo zikoreshejwe zihitana abantu, ibidukikije n‘ibindi byose nta gutoranya, kandi ukukana bwazo bukagera kure cyane, ari ko zikora byinsi bibi.

Icyakora umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu za nikereyeri (RAEB), Dr Ndahayo Fidèle, avuga ko ari ingufu zisukuye kuko zohereza mu kirere ibyuka bihumanya biri hasi ugereranyije n’ubundi buryo butanga ingufu kandi ngo zitanga umutekano, hakaba harimo kurebwa uko zakoreshwa mu rwego rw’Ubuhinzi, Ubuzima, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ahandi.

Seth Shelden, Umuyobozi wa ICAN
Seth Shelden, Umuyobozi wa ICAN

Kuri ubu ku Isi ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaranda n’u Burusiya, ni byo bitunze intwaro za kirimbuzi, na UN ikaba ibizi.

Impuguke zivuga ko intwaro kirimbuzi ziriho ubu, zifite ubukana bukubye inshuro 300 izatewe muri Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani mu 1945.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka