Ibihugu bya EAC byagombye kubana mu mahoro n’ubwumvikane - Gen Kazura

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, avuga ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byagombye kubana mu mahoro n’ubwumvikane kugira ngo birusheho gufatanya mu kwikemurira ibibazo.

Abayobozi mu by'ubutasi bwa Gisirikare muri EAC bari mu anama i Kigali
Abayobozi mu by’ubutasi bwa Gisirikare muri EAC bari mu anama i Kigali

Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri mu by’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bya EAC, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

Gen Kazura avuga ko uruhare rwa buri wese ari ngomba kugira ngo ibyo bigerweho.

Ati “Ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba byagombye kubana mu mahoro n’ubwumvikane, ni na yo mpamvu turi hano, kandi uruhare rwa buri wese ni ngombwa. Twese tuzi ko hamwe na hamwe hari ibibazo ariko ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu dukeneye kwishakamo ibisubizo ku bibazo byacu bwite. Ntitugomba gutegereza abantu baturuka hanze kugira ngo batubwire uko dushakira ibisubizo ibibazo byacu kandi dufite guterana gutya, ndizera ko uyu ari umwanya wo kwemeza ibyo amahame yacu ashaka, ko ari byo tuzakora”.

Gen Kazura avuga ko ibihugu bya EAC bikwiye kubana mu mahoro n'ubwumvikane
Gen Kazura avuga ko ibihugu bya EAC bikwiye kubana mu mahoro n’ubwumvikane

Gen Kazura yanibukije abitabiriye iyo nama ko igihe kiza kikanagenda, ibyo umuntu afite uyu munsi birimo n’ubuzima ejo yaba atabifite, gusa ngo ibihugu bizahoraho.

Ati “Ibihugu byacu bizahoraho, ubu rero ni umwanya mwiza wo kuganira kandi tumenye neza kuri ejo hazaza hacu heza kuri twese, ni cyo nsanga ari ngombwa, kandi dukwiye gutekereza no kumenya ko dushinzwe iperereza ry’ingabo zacu mu bihugu bitandukanye. Igihe kirageze cyo gutekereza ko uko byagenda kose tubana mu mahoro n’ubwumvikane, ndabashimira kuba mwaraje hano kugira ngo mwicare muganire, kandi dutekereze mbere ku byo dushobora gukora mu gihe kizaza kugira ngo abantu bacu babane mu byishimo n’ubwumvikane”.

Bazarebera hamwe igihungabanya umutekano wo mu karere ndetse n'uko cyakumirwa
Bazarebera hamwe igihungabanya umutekano wo mu karere ndetse n’uko cyakumirwa

Col Raphael Kibiwoti Kiptoo, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko iyi inama ari ngombwa kuko yiga ku bintu byinshi bishobora kubangamira umutekano.

Ati “Kuva icyorezo cya Covid-19 cyaza muri 2019-2020, cyazanye ibibazo byinshi bituma ibihugu bitari bicye byibanda cyane mu kuyirwanya, bikaba byaratumye bimwe mu bibangamira amahoro n’umutekano ku isi nk’ibikorwa by’iterabwoba bikoresha aya mahirwe kugira ngo bagerageze gukora ibikorwa byabo no mu karere nk’ibyabere i Dar es Salaam n’i Mombasa bifitanye isano n’iterabwoba. Bityo iyi nama igomba kureba niba imbaraga z’ingabo z’imiryango yo mu karere zashyizeho kugira ngo ibyo bintu by’iterabwoba bihagarare zihagije”.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu by’ubutasi bwa gisirikare baturutse mu bihugu by’ u Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Sudani y’epfo na Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka