Ibihugu by’amahanga bikomeje gusuzumisha ibimenyetso bya gihanga mu Rwanda

Icyizere amahanga agirira u Rwanda, cyatumye ibihugu binyuranye bisuzumisha dosiye zisaga 50 z’ibimenyetso bya gihanga, muri Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory), bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi.

Rwanda Forensic Laboratory
Rwanda Forensic Laboratory

RFL yatangiye gukora mu 2018, isimbuye iyitwaga Kigali Forensic Laboratory, yari yaratangiye mu mwaka 2005, ariko kugeza muri 2018 ikaba itari ifite ubushobozi buhagije kuko ibimenyetso byoherezwaga mu mahanga, bigatwara Leta ikiguzi gihanitse.

Iyo Labotwari yagiyeho hagamijwe gutanga serivisi ku nzego zitandukanye zirimo iza Leta ndetse n’iz’abikorera, mu rwego rwo kugira ngo bashobore kunoza ubutabera.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr. Charles Karangwa yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, yavuze ko iyo Labaratwari imaze kugera ku rwego rwiza kuko mu myaka igera kuri ine bamaze bakora, muri dosiye bamaze gusuzuma zikeneye ibimenyetso bya gihanga harimo n’iz’ibihugu byo muri Afurika ndetse na Amerika.

Ati “Tumaze gukora amadosiye arenga ibihumbi 25, harimo 14.600 agendanye no gusuzuma ibikomere byatewe n’ihohoterwa, 4500 byo gusuzuma uturemangingo kugira ngo hagaragazwe amasano, n’izindi zakozwe zirenga 850 zo muri serivisi yo gupima ibikumwe n’inyandiko zigibwaho impaka”.

Akomeza agira ati “Hakaba 723 zakozwe ku biyobyabwenge bitari mu maraso, 1587 zashoboye gukorwa mu gupima uburozi n’alukoro mu maraso y’abantu. Hari kandi 6 z’amajwi n’amashusho na 26 muri serivisi yo gupima imbunda n’amasasu bakabihuza n’ahakorewe icyaha na 13 zigendanye no kumenya mikorobe (Microbe) zateje ibyago”.

Ubuyobozi bwa RFL mu kiganiro n'abanyamakuru
Ubuyobozi bwa RFL mu kiganiro n’abanyamakuru

Muri izo dosiye zasuzumiwe muri RFL zisaga ibihumbi 25 z’ibimenyetso bya gihanga, harimo izisaga 50 z’ibihugu by’amahanga ya kure ndetse n’aya hafi, nk’uko umuyobozi Mukuru wa RFL abisobanura.

Ati “Muri izo dosiye ibihumbi 25 twagiye tubona, nyinshi ni izo mu Rwanda, muri RDC tumaze kubona 22 zakozwe, muri Togo batwohereje 4, Cameroon 10, izavuye muri America (USA) ni 17.
Bigaragara ko hari n’izindi zikirimo gukorwa zo mu bihugu byo hirya no hino, birimo Sudan y’Epfo n’ibindi, ariko zo sinazivuga kuko ntiturazirangiza”.

Mu mwaka wa mbere RFL yinjije Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, muri uyu mwaka barateganya kuzinjiza asaga Miliyoni 850, mu gihe mu mwaka utaha wa 2023 bateganya kuzinjiza asaga Miliyari imwe.

N’ubwo nta mbogamizi ku bijyanye n’imikorere ndetse n’imikoranire RFL irahura nazo, ariko ngo baracyafite imbogamizi z’uko ibikorwa byabo bitaramenyekana ku rwego rushimishije, by’umwihariko ku Banyarwanda ndetse n’abarutuye, ari naho bahera basaba inzego zitandukanye kubagana, kuko ibyo bakora bidahenda ugereranyije na mbere bikijya gusuzumirwa hanze y’u Rwanda.

Mbere ibimenyetso bigisuzumirwa hanze, nk’ibijyanye no kugaragaza amasano (DNA) ku bantu batatu, barimo umugabo, umugore ndetse n’umwana, byasabaga ikiguzi kigera ku Mayero (EUROS) 1000 (arenga gato Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda), mu gihe kuri ubu ikiguzi cya DNA ku bantu batatu ari 267,000 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr. Charles Karangwa
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr. Charles Karangwa

Kuba bisigaye bikorerwa mu Rwanda, ngo uretse kuba ikiguzi cyaragabanutse, ariko kandi binafasha mu rwego rwo kurinda ibimenyetso, kuko mbere byashoboraga kugezwa mu mahanga byarangiritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nawe wamwanditsi we rwose aho urakabije,ngo Na USA iza gupimisha ibimenyetso mu Rwanda??? Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

Isi iratubabaza yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka