Ibihugu bivuye mu ntambara byaje kwigira ku Rwanda ku bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi

Abahagarariye ubuhinzi mu bihugu 28 bya Afurika na Aziya bivuye mu ntambara, baje mu Rwanda kubaza uburyo inzego zishinzwe ubuhinzi zitwaye mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa nyuma ya Jenoside.

Ibihugu byahurijwe hamwe n’umuryango nyafurika uteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuhinzi (FARA), byashimye ko u Rwanda rufite gahunda zo kwigiraho zo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa; nk’uko umuyobozi wa FARA, Prof. Monty Jones, yatangaje.

“Kuri ubu hari ibihugu birenga 22 twavuga ko bifite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa; u Rwanda ntabwo rurimo, niyo mpamvu yo kuza kureba uko rwitwaye”; nk’uko Prof. Jones yabitangarije mu nama y’iminsi itatu yo kungurana ibitekerezo kuri gahunda z’ubuhinzi iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa kane tariki 06/9/2012.

Umuyobozi w’umuryango FARA avuga ko we na bagenzi be bazafata umwanya wo gusura ibice bimwe na bimwe biberamo ubuhinzi, bakareba imitunganyirize y’ubutaka buhingwaho, ibikorwa remezo bijyanye n’ubuhinzi, ndetse bakanaganira n’abahinzi.

Minisitiri Kalibata (hagati) n'abayobozi ba RAFA mu nama yo kwigira ku Rwanda mu bijyanye n'ubuhinzi.
Minisitiri Kalibata (hagati) n’abayobozi ba RAFA mu nama yo kwigira ku Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi.

Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr.Agnes Karibata, nawe yashimangiye ko hari byinshi abahagarariye ubuhinzi mu bihugu bitandukanye bazafataho urugero.

Dr.Karibata yavuze ati: “Nyuma y’imyaka itagera kuri 20 igihugu kimaze kigize ibibazo, ntabwo twicaye ngo turekere aho. Aba bashyitsi bazajya kureba amaterasi, ibishanga bitunganijwe, ibikorwaremezo byo kuvomerera, imashini z’ubuhinzi ndetse banaganire n’abahinzi babigize umwuga.”

U Rwanda rurateganya ko abantu batagira ubutaka, cyane cyane urubyiruko, nabo bazagira uruhare mu buhinzi bakoreshe ikoranabuhanga; nk’uko Ministiri Kalibata yasobanuye ubwo yari amaze gutangiza inama mpuzamahanga yiga ku buhinzi.

Muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) ya mbere, Abanyarwanda basaga miliyoni imwe bavuye munsi y’umurongo w’ubukene. Ubuhinzi n’ubworozi nibyo byazamuye igice kinini cyane cy’abaturage, nk’uko Ministiri Kalibata yabitangaje.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka