Ibihugu bivuye mu ntambara byaje kwigira k’u Rwanda mu kwiteza imbere

Nyuma y’imyaka 17 ruvuye mu bwicanyi ndenga kamere, u Rwanda ni intangarugero hirya no hino. Kuri iyi nshuro politiki zarwo zabaye irebero mu bihugu byinshi nk’uko byagaragaye mu nama yiga ku buryo bwo kubaka amahoro n’igihugu nyuma y’amakimbirane yiswe “Peace & State building: The Rwandan experience” iteraniye i Kigali kuva tariki 8/11/2011.

Ibimo kuganirwa ho muri iyi nama ni amateka y’u Rwanda, uburyo inzego z’ubuyobozi zikora, uburyo politiki zishyizweho n’uburyo ibyemezo bifatwa bikomeza kubaka u Rwanda kugeza uyu munsi; n’uruhare mu kubungabunga amahoro ku isi.

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwishimiye gusangiza abandi ibyatumye rugera aho rugeze nyuma y’ibibazo igihugu cyanyuzemo.
Guillaume Soro, Minisitiri w’intebe wa Cote d’ivoire, yavuze ko ibyo yabonye akigera mu Rwanda byatumye yifuza ko igihugu cye cyagirana umubano wihariye n’u Rwanda kugira ngo kirwigireho.

Ati: “Natunguwe n’uburyo igihugu cy’u Rwanda gihagaze nyuma y’ibibazo cyaciyemo. Njye n’abo twazanye biri muri raporo tuzashyikiriza perezida wacu nidusubirayo kugira ngo ibihugu byacu bigirane umubano wihariye.”

Perezida w’u Burundi yabwiye abitabiriye iyo nama ko hari byinshi igihugu cye cyigira ku Rwanda. Yatanze urugero rw’amashuri arimo kubakwa mu gihugu mu rwego rwo gukangurira abaturage gukoresha amaboko yabo mu kwiyubakira igihugu bakagabanya inkunga zuturuka hanze. Yagize ati “tumaze kubaka amashuli arenga ibihumbi 20 mu gihe cy’ubukoloni ayari yarubatswe atarengaga 1900. Twabirebeye ku Rwanda kuko nirwo rwatangije iyo gahunda.”

Agira inama abayobozi kuzirikana ko kwihagararaho bidakuraho kugera ku ntego no gukorera mu mucyo.

Iyi nama yatumiwe mo ibihugu bivuye mu ntambara n’imiryango iharanira kugarura amahoro. Yateguwe ku bufatanye bw’umuryango w’abibumbye hamwe na banki nyafrika itsura amajyambere. Bamwe mu bitabiriye iyo nama harimo perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza; minisitiri w’intebe wa cote d’ivoire, Guillaume Soro; ndetse n’ uwungirije minisitiri w’intebe wa East Timor Jose Luis Gutierrez.

Iyi nama ihuza ibihugu bitandatu bihuze komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kubaka amahoro (The Peacebuidling Commission), ndetse n’ibihugu bine bivuye mu ntambara aribyo Côte d’Ivoire, Haiti, Sudan y’ Amajyepfo na East Timor.

Emmanuel Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka