Ibihugu bivuye mu makimbirane byiyemeje gukurikiza umurongo w’u Rwanda

Inama yari iteraniye i Kigali yigiraga k’u Rwanda mu kwiteza imbere nyuma y’ibihe rwanyuzemo yasoje abayitabiriye biyemeje gukurikiza zimwe muri gahunda u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rube icyitegererezo.

Bimwe mu byo abari mu nama biyemeje harimo ko ibihugu bivuye mu makimbirane byakwihatira gukundisha igihugu abaturage no gukoresha ubuyobozi bugendera ku itegeko nshinga, imiyoborere myiza no kuzuza inshingano biyemeje.

Nyuma y’uko u Rwanda rushoboye guhanga udushya mu guha abaturage uruhare mu kubaka igihugu rushyiraho umuganda n’ubudehe byari bisanzwe bimenyerewe mu muco nyarwanda, abitabiriye inama biyemeje ko n’ibindi bihugu byareberaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa muri minisiteri y’imari n’igenamigambi, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ibikorwa by’ubudehe n’umuganda biri mu byatumye u Rwanda rugira icyubahiro imbere y’abaterankunga kuko hari n’imishinga myinshi y’inkunga rwagiye rwanga kuko yari imishinga abaturage bishoboreye.

Ati: “Tukibitangira abaterankunga batekerezaga ko turi mu nzozi ariko nyuma y’igihe nibo bongeye kutubaza bati umurava mwagize wo gufata ibyemzo nka biriya mwawukuye hehe!.”

Uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu narwo rwagarutsweho muri ibi biganiro. Nyuma yo gusanga abagore baragize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu, inama yemeje ko umugore nawe yahabwa imbaraga.

Ibihugu bivuye mu makimbirane kandi byasabwe kurebera ku buryo u Rwanda rukoresha inkunga rugenerwa kuko ruza mu myanya ya mbere mu bihugu bikoresha neza inkunga bigenerwa.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana, umuyobozi wa kimisiyo ishinzwe guharanira amahoro mu muryango w’abibumbye (UN peace building commission) yavuze ko imyanzuro y’iyi nama izashyikirizwa inama rusange y’umuryango w’abibumbye.

Iyi nama yiswe “Peace & State Building: The Rwandan experience” yateguwe ku bufatanye bwa guverinoma y’u Rwanda na komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe guharanira amahoro hamwe na banki nyafurika y’iterambere (BAD).

Emmanuel Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka