Ibihugu bitubahiriza icyemezo cyo gucyura impuzi z’Abanyarwanda bikwiye gufatirwa ibihano -Abadepite

Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda barasaba ko ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda byabohereza iwabo kuko mu Rwanda ari amahoro.

Abadepite barasaba ko ibihugu bitohereza impunzi z'Abanyarwanda byafatirwa ibihano
Abadepite barasaba ko ibihugu bitohereza impunzi z’Abanyarwanda byafatirwa ibihano

Ibyo babisabye Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, ubwo yari mu Nteko ishinga Amategeko kuwa 18 Gicurasi 2017 asaba ko Minisiteri ayobora yahabwa amafaranga izakoresha mu mwaka utaha wa 2017/18.

Mu bikorwa iyo minisiteri ifite harimo no gutsura umubano mwiza hagati y’ibihugu by’amahanga n’u Rwanda, akaba ari aho Depite Theobald Mporanyi yahereye abaza Minisitiri Mushikiwabo igikorwa iyo hari igihugu cyanze kohereza Abanyarwanda.

Aha abo badepite bavuga ko ibihugu bitabyubahirije byafatirwa ibihano.

Depite Mporanyi yagize ati “Nk’igihugu gicumbikiye Abanyarwanda bahunze kikaba cyitabohereza ngo batahe kandi twebwe mu Rwanda dushaka ko abantu bacu bataha ngo twiyubakire igihugu, kuki ibyo bihugu bidafatirwa ibihano cyangwa ngo hagire ikindi gikorwa ariko abo bantu batahe?”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ubu byemewe ku isi yose ko mu Rwanda ari amahoro ariko ashimangira ko gucyura impunzi habamo izindi nyungu zikomeye kandi ziharanirwa n’abantu benshi ku buryo bitoroshye ngo impunzi zose zitahe.

Mu mvugo ijimije, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati “Burya rero niwumva imiryango yitwa ko igamije kurwanya ubukene, ujye umenya ko ubukene buramutse burangiye burundu abakorera iyo miryango baba babuze akazi.”

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko no mu gucyura impunzi habamo abatabyifuza kuko baba bafite inyungu muri ubwo buhunzi, ndetse hakabamo n’ababa bafite ibyaha bahunze bumva bakomeza guca intege n’abandi bifuza gutaha.

Akomeza avuga ko, ubu hari Abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa ko mu gihugu cyabo ari amahoro, ndetse bamwe muri bo bakaza mu Rwanda gutembera no gusura imiryango yabo ariko bakongera bagasubira aho bahisemo gutura.

Minisitiri Mushikiwabo yashimangiye ko impunzi zose zitagomba gutaha

Mu gusobanura uko ikibazo cy’impunzi giteye, Minisitiri Mushikiwabo yanaboneyeho abwira Abadepite ko ku rundi ruhande atari ngombwa ko Abanyarwanda bose batura imbere mu gihugu.

Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko Abanyarwanda aho bari hose bajya bibuka ko mu Rwanda ari amahoro
Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko Abanyarwanda aho bari hose bajya bibuka ko mu Rwanda ari amahoro

Yagize ati “Muri abo bagiye bahunze harimo bamwe ubu bamaze gutangira ibikorwa by’ubucuruzi, harimo abiga n’abubatse ingo mu bihugu by’amahanga bumva badakeneye gutaha iwabo.”

Yongeyeho ko abo, u Rwanda rubafasha kubona ibyangombwa bakeneye ngo bagume muri ibyo bihugu mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ngo abahagarariye u Rwanda hirya no hino bakomeza gukurikirana ko nta mwenegihugu ubuzwa umutekano.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko n’igihe hari uhohotewe u Rwanda ruhagoboka bwangu rukamurwanirira nk’uko byakozwe ubwo bamwe mu Banyarwanda baba muri Zambiya bahohoterwaga muri Mata 2016.

Ati “Uko byagenda kose Abanyarwanda bahora bazirikana ko iwabo ari mu Rwanda kandi iyo bagize ikibazo bitabaza igihugu cyabo.

Ubwo bahohoterwaga muri Zambia abenshi baje bahungira kuri Ambasade y’u Rwanda kandi twabakiriye neza, turabahisha, tubitaho ndetse n’abashatse gutaha twabashakiye indege zibacyura kandi hatashye benshi ubu baratuje mu gihugu.”

Muri ibi bikorwa byo gusaba amafaranga ibigo bya leta bizakoresha mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, Minisiteri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi yavuze ko iteganya kwakira Abanyarwanda ibihumbi 12 bazahunguka.

Kugeza ubu,habarurwa abagera ku bihumbi ijana babarwa nk’impunzi z’Abanyarwanda hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka