Ibihugu bitandatu biteraniye mu Rwanda ngo byige kuvugurura inzego z’umutekano

Intumwa z’ibihugu bitandatu bya Afrika ziteraniye mu Rwanda kuva kuri uyu wa mbere tariki 08/10/2012, kugira ngo zihabwe amasomo ku bijyanye n’ivugurura mu nzego z’umutekano cyane cyane mu bihugu byahuye n’imvururu.

Aya mahugurwa ari ku rwego rwo hejuru ari kubera i Nyakinama mu karere ka Musanze, agomba kumara icyumweru, akazereka abayitabiriye bagera kuri 26 icyo amavugurura mu nzego z’umutekano aricyo, uko akorwa, abayakora ndetse n’imbogamizi zibamo.

Ibihugu byinshi byaciye mu makimbirane, iyo bivuyemo akenshi bisigarana ibibazo bijyanye no kubaka inzego z’umutekano, nk’iza gisirikare, iza gipolisi n’iz’imiyoborere myiza; nk’uko byasobanuwe na Col Jill Rutaremara, umuyobozi w’ishuri rya gisirikare (Rwanda Peace Academy).

Ati: “Hari ibihugu byananiwe kuvanga ingabo, gutunganya polisi cyangwa ingabo ndetse n’izindi nzego zirebana n’ubutabera cyangwa zirebana n’imiyobore myiza”.

Yanibukije kandi ko inzego z’umutekano zihamye zigira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunza z’imiyoborere myiza.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa y’ikiciro cya kabiri (icya mbere cyabaye mu kwezi kwa kabiri), umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ingabo, Gen Jacques Nziza, yavuze ko abayitabiriye bazaboneraho gusangira ubunararibonye bavanye mu bihugu byabo bitandukanye.

Intumwa zitabiriye aya mahugurwa ni izuturuka mu Rwanda, Uburundi, Uganda, Tanzania, Cote d’Ivoire na Liberia.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

Abiyita abanyamakuru bo mu Rwanda ni abantu babi. bazaduteranya n’ abaturanyi, baduteranye n"amahanga kandi babikora babigendereye. Ngaho ba Perezida baje kwigira ku Rwanda uko ubuyobozi bukorwa, Aba Generali bo mu bihugu dutiranye baje kwiga uko intambara zirwanwa, abagore baje mu mahugurwa yo kubyara no kurera no guteka ..........Nyabuna nyabuneka! Ibyo tugezeho ni byinshi urebye iyo twavuye, twanabyirata tukabirata, aliko batuziza kwirata no gusuzugura abandi. Tujye twigengesera abaturanyi. Ahokunigwa n’ijambo nzanigwa nuwo ndibwiye, niko nabaye.

Justin Musonera yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka