U Rwanda mu bihugu 50 byamaze gukumira indege za Boeing 737 Max

Ibihugu bisaga 50 bimaze gufata icyemezo cyo gukumira ingendo z’indege za Boeing 737 Max haba mu kirere ndetse no kugwa ku butaka bw’ibyo bihugu mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’umutekano muke bishobora guterwa n’izo ndege.

Ibyo bihugu birimo Argentina, Australia, Austria, Belgium, Brazil, Bulgaria, Cayman Islands, China, Canada, Croatia, Cyprus, Czech Republic, Denmark, Estonia, Ethiopia, Finland, France, Germany, Greece, Hungary, Iceland, India, Indonesia, Ireland, Italy, Latvia, Liechtenstein, Lithuania, Luxembourg, Malaysia, Malta, Mexico, Mongolia, Morocco, Netherlands, Norway, Oman, Poland, Portugal, Romania, Singapore, Slovakia, Slovenia, South Africa, South Korea, Spain, Sweden, Switzerland, Turkey, United Kingdom, United States n’u Rwanda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili cyashyize ahagaragara itangazo rikumira indege zo mu bwoko bwa Boeing 737- 8 Max na Boeing 737 - 9 Max mu kirere cy’u Rwanda.

Musafiri Adolphe ushinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’indege n’umutekano wazo, n’iyubahirizwa ry’amategeko agenga imikorere y’indege ziguruka mu kirere cy’u Rwanda, yabwiye Kigali Today ko izo ndege zakumiriwe kubera umutekano wazo utizewe.

Izo ndege zahagaritswe kuguruka mu kirere cy’u Rwanda no kugwa ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’impanuka ebyiri ziheruka kuba mu gihe gisa n’igikurikiranye, harimo imwe yabaye muri Etiyopia ku cyumweru tariki 10 Werurwe igahitana abantu 157 n’indi yabaye muri Indonesia mu Ukwakira 2018 ihitana abantu 189 bari bayirimo.

Bwana Musafiri yavuze ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili cyafashe icyemezo ko igihe ababishinzwe bagisuzuma ibibazo byateye izo mpanuka, indege za Boeing 737- 8 Max na Boeing 737 - 9 Max zaba ziretse kuguruka mu kirere cy’u Rwanda kuko byagaragaye ko izo mpanuka zombi zifite aho zihuriye. Ni icyemezo u Rwanda rwafashe rukurikije na none ko urwego rushinzwe iby’indege za gisivili ndetse na kompanyi yakoze izo ndege bitanze amabwiriza asaba ko zaba zihagaritswe.

Musafiri ati “Ntabwo baramenya icyabiteye neza ariko baracyari mu isuzuma. Nkatwe nk’ikigo gishinzwe iby’umutekano w’indege, amategeko abiduhera uburenganzira mu ngingo ya 16 y’uko mu gihe tubonye ikintu nka kiriya kuri iyo ndege ifite ikibazo kandi ishobora kuzaca hejuru y’ikirere cyacu, twafashe icyemezo cy’agateganyo ko tuba tuzihagaritse kuguruka mu kirere cy’u Rwanda igihe tugitegereje ibisobanuro bivuye muri ibyo bigo byombi byo muri Amerika.”

Ati “Ni cyo cyemezo twafashe, kandi n’itegeko rishyiraho ubugenzunzi bw’indege zo mu kirere rivuga ko igihe ubonye ko hari ikibazo cy’indege ifite ikibazo cy’ubuziranenge cyangwa cyo gutera impanuka ku butaka, mufata icyemezo ko nta ndege yo muri ubwo bwoko yongera guca mu kirere cyanyu.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rikumira ingendo za Boeing 737 Max mu kirere cy'u Rwanda
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rikumira ingendo za Boeing 737 Max mu kirere cy’u Rwanda

Mu Rwanda na ho ngo zahagwaga, zigaca no mu kirere cy’u Rwanda.
Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu Kirere, RwandAir, yo ngo ntazo yari ifite, ariko hari ebyiri yari yaratumije ariko yari itarazihabwa.

Musafiri Adolphe yasobanuye ko ubu Rwandair na yo yabaye ihagaritse ibyo kuzigura mu gihe zikiri mu kato.
Ati “Nta gihombo kuko indege uyishyura ari uko bayiguhaye.”

Nubwo sosiyete ya Boeing igerwaho n’igihombo kubera indege zayo zahagaritswe, abazikumira na bo igihombo kibageraho, ariko icy’ingenzi ngo ni umutekano w’abantu.

Ni byo Musafiri yasobanuye ati “Niba iyo ndege idafite umutekano, ntiwavuga ngo ikomeze ikore kuko kutayihagarika ari byo byateza igihombo kinini. Hari abantu bayigendamo, hari abantu bari ku butaka, hari ibikorwa biri ku butaka, ni byo bihenze kurusha ibindi. Twebwe rero mu nshingano duhabwa tureba ibibazo byose bihari.”

U Rwanda ngo ruzongera kuzikomorera mu gihe iperereza rizarangira, impamvu y’izo mpanuka za hato na hato ikamenyekana, bakumva n’ibisobanuro by’abakoze izo ndege.

Nta gihe kizwi izo ndege zizakomorerwaho kuko igihe bakora iperereza baba batazi igihe rizarangirira kuko n’ibimenyetso basuzuma ari byinshi, dore ko ari iby’indege ebyiri zombie ziheruka gukora impanuka.
Ati “Urumva ni impanuka ebyiri zabaye zikurikirana, indege ari zimwe kandi ari nshyashya”

Impanuka iheruka ikimara kuba, hari ibihugu bitandukanye byahise bitangaza ko byakumiriye ingendo z’izo ndege, nyamara mu Rwanda ho ntibahise bafata icyo cyemezo

Abajijwe niba bataratinze, yagize ati “Ntabwo twatinze ahubwo twabanje kwicara no gusuzuma impamvu zatanzwe. Urwego rushinzwe iby’indege za gisiviri muri Amerika rwafashe icyemezo cyo kuzihagarika tariki 13 Werurwe 2019. Bakimara gufata icyemezo cyo kuzihagarika hari urwandiko basohoye. Bakimara kurusohora ni bwo natwe twicaye dusuzuma ibibazo byose bavuze kuri izo ndege zo muri ubwo bwoko, natwe dufata icyemezo cy’uko izo ndege zose ziba zikumiriwe kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza mashya.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka