“Ibihugu bikoresha ibiyobyabwenge ni ibifite abaturage bihebye” – Minisitiri Musoni

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, aratangaza ko ibihugu bikoresha ibiyobyabwenge ari ibifite abaturage bihebye, mu gihe mu Rwanda ntabihebye ahubwo bafite icyerekezo gisobanutse mu bukungu n’imibereho myiza.

Ibi Minisitiri Musoni James yabivugiye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza ahakorewe umuganda ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu, abaturage n’ubuyobozi bw’aka karere.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri Musoni yasobanuriye abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge, avuga ko ibihugu bimwe na bimwe bibikoresha ari uko ababituye baba barihebye nta cyerekezo kizima bafite, nk’icyo icy’Abanyarwanda.

ati: “ Umuntu ujya kunywa ibiyobyabwenge ni wawundi udafite icyerekezo wicara agira ati reka mbikoreshe ndebe ko bucya iminsi ikisunika.

Abanyarwanda bateye imbere kandi bihesha agaciro kuko bafite icyerekezo gisobanutse rero nta mpamvu bafite yo kunywa ibiyobyabwenge”.

Yibukije abaturage ko kubaho neza biharanirwa, abasaba kwishakamo ibisubizo bahinga kandi borora kijyambere kugira ngo bahore batera intambwe.

Muri icyo gikorwa Polisi y’igihugu yatanze ibihembo birimo amagare n’imashini zidoda, kuri Club yo mu murenge wa Busoro yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge, nyuma y’uko bamwe muribo basanze nta mpamvu yo gukomeza kubyiyahuza.

Polisi y'igihugu yifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda.
Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda.

Polisi yanishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza abantu 100, inashyikiriza inzitiramubu ziteyemo umuti abaturage bo muri uwo murenge kugira ngo bashobore kurwanya no gukumira indwara ya Malariya.

Umuvugizi wa Polisi y’igihug, Supt Theos Badege, yagarutse ku ngamba polisi y’igihugu ifite mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko nta munsi n’umwe izigera igabanya ingufu yashyize mu kubirwanya.

Yakomeje avuga ko ingufu zikoreshwa mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha zitanga icyizere ko bizagera ubwo bicika.

Ati: “Usibye kubingingira kureka ibiyobyabwenge hari n’amategeko y’u Rwanda ahana abakoresha ibiyobyabwenge.”

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi yagiranye n’abanyamakuru, yanishimiye ubufatanye buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano mu guhashya ubugizi bwa nabi bubangamira ibikorwa by’iterambere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka