Ibihugu bigize ECCAS birashakisha uko byakongera ubutwererane hagati yabyo

N’ubwo mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati (ECCAS), umaze igihe ushinzwe, ngo usanga bakiri inyuma mu byerekeye ubutwererana hagati y’ibihugu biwugize.

Iyi ni imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye hakorwa inyigo ndende muri buri gihugu, hageragezwa kumva neza impamvu nyamukuru ituma hakirimo inzitizi hanashakishwa icyakorwa kugira ngo ikibazo kirimo gikemuke.

ECCAS igizwe n’ibihugu 11 birimo n’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, i Kigali hakaba hahuriye intumwa zaturutse muri ibyo bihugu, mu nama y’iminsi itatu, hagamijwe kuganirira hamwe uburyo hatezwa imbere imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi, hamwe n’icyakorwa kugira ngo imbogamizi zikigaragaramo zikemurwe.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe zikiri mu bihugu binyamuryango harimo kuba hakigaragara bariyeri nyinshi mu mihanda, ndetse no kudahuza kw’amategeko agenga imisoro hamwe n’ibindi.

François Kanimba, Komiseri muri ECCAS
François Kanimba, Komiseri muri ECCAS

Komiseri ufite mu nshingano guteza imbere imikoranire mu bucuruzi muri ECCAS, François Kanimba, avuga ko uretse u Rwanda usanga henshi mu bihugu bigize uyu muryango bikiri inyuma mu bijyanye no gufasha abashoramari, kugira ngo bashobore kwisanzura.

Ati “Twasanze ari inzitizi ikomeye cyane, ari na kimwe mu bisobanura impamvu uyu muryango wacu uvugwa cyane ko utateye imbere, mu byerekeranye n’ubutwererane n’ibihugu hagati yacu, twakoze rero inyigo ndende muri buri gihugu tugerageza kumva neza ibintu bimeze bityo, ariko tukanashakisha icyakorwa”.

Akomeza agira ati “Ubu dufite raporo yakozwe n’impuguke kuri buri gihugu, ariko noneho tukareba no muri rusange ibintu by’ingenzi dukwiye gufatanyamo. Muri iyi minsi itatu rero tuzaganira kuri iyo raporo abantu bungurane ibitekerezo hafatwe imyanzuro”.

Ibihugu bigize ECCAS birashakisha uko byakongera ubutwererane hagati yabyo
Ibihugu bigize ECCAS birashakisha uko byakongera ubutwererane hagati yabyo

Kuba iyi nama y’iminsi itatu irimo kubera mu Rwanda ngo ntabwo ari impanuka, kubera ko mu bihugu byose bigize uwo muryango usanga ari cyo gihugu cyonyine cyateye imbere ku buryo bufatika, mu byerekeranye no gutunganya ishoramari no gufasha abashoramari yaba abaturaka mu karere cyangwa se mpuzamahanga, ari nacyo abagize ibihugu binyamuryango baje kureba cyakozwe kugira ngo u Rwanda rube rumeze nk’uko ruvugwa, hanabeho icyo rwatangaho nk’umusanzu mu gutunganya inzira y’ishoramari muri Afurika yo hagati muri rusange.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Shakira Umutoni Kazimbaya, avuga ko hari byinshi nk’Igihugu bashoboye gukora mu rwego rwo guteza imbere ishoramari, ariko kandi ngo hari n’umusanzu bagomba gutanga ku bihugu binyamuryango kugira ngo bashobore kugendera hamwe.

Ati “Mu bijyanye n’uburyo bwo gukora ishoramari muri ibyo bihugu 11, u Rwanda rwonyine nirwo rugaragara ku rwego rw’Isi mu bihugu 50 bya mbere. Ibyo rero ni akazi gakomeye cyane kuri uyu muryango, akaba ariyo mpamvu twebwe nk’u Rwanda twiteguye gukorana na bagenzi bacu baturuka muri ibyo bihugu bindi, kugira ngo ibyo twashoboye gukora neza tubibereke uko twabikoze, ariko natwe dukomeze kwiga kuko ntabwo twavuga ko twagezeyo, turacyafite byinshi twigira kuri bagenzi bacu”.

Shakira Umutoni Kazimbaya
Shakira Umutoni Kazimbaya

ECCAS igizwe n’ibihugu bya Angola, Burundi, Cameroon, Repubulika ya Santrafurika, Chad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazaville, Guinea Equatorial, Gabon, Sao Tome and Principe hamwe n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka