Ibihugu bigize Commonwealth birasabwa guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo bihari

Ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth birahamagarirwa guhuza imbaraga mu guhangana n’imbogamizi z’ibihe Isi irimo, byiganjemo imihindahurikire y’ibihe.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye bafite aho bahuriye n'inzego z'ibanze
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’inzego z’ibanze

Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze (CLGC2023), irimo kuba ku nshuro yayo ya 10.

Ni inama y’iminsi ine irimo kubera i Kigali mu Rwanda, ikaba ihuje abahagarariye inzego z’ibanze baturutse mu bihugu 56 bigize umuryango wa Commonwealth, amashyirahamwe y’inzego z’imitegekere y’ibihugu, sosiyete sivile, ba Guverineri n’abandi batandukanye bafite aho bahuriye n’inzego z’ibanze.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yavuze ko icyorezo cya Covid-19, imihindagurikire y’ibihe ndetse n’amakimbirane byakomye mu nkokora za Leta mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye iyo nama
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye iyo nama

Ati “Hari raporo zerekana ko ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth byagize igihombo kingana na Miliyari zisaga 1000 z’Amadolari y’Amerika, ku musaruro mbumbe wabyo mu mwaka wa 2020, ugereranyike n’uko byari biteganyijwe mbere ya Covid-19.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda, Jean Claude Musabyimana, avuga ko inama nk’iyi ari umwanya mwiza wo kugira ngo abantu bahure basangire ubunararibonye bafite, ibibazo ndetse n’ibisubizo, hagamijwe kugira ngo bafashe b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth kubaho neza.

Ati “Inzego z’ibanze icyo tubereyeho ni ukugira ngo abaturage duhagarariye, tuyobora, bagire uruhare mu miyoborere yabo, kandi itume bashobora kubaho neza no kubona ibisubizo ku bibazo bafite. Ubu rero tuba tuganira kugira ngo twungurane ibitekerezo kandi dufatire hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bigaragara mu bihugu byacu.”

Inama irigirwamo uko umuturage yarushaho kwegerezwa ubuyobozi n'ubushobozi
Inama irigirwamo uko umuturage yarushaho kwegerezwa ubuyobozi n’ubushobozi

Umuyobozi w’Ihuriro ry’inzego z’ibanze muri Commonwealth, Rev Mpho Moruakgomo, avuga ko bagomba kugira ubushake bwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, kugira ngo babashe kwifatira imyanzuro.

Yagize ati “Inzego z’ibanze zigomba guteza imbere Demokarasi kubera ko nta yandi mahitamo, abaturage ni bo shingiro ry’iterambere ryabo, kuko ni bo bazi icyo bifuza. Kubera iyo impamvu, tugomba kugira ubushake bwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, kugira ngo babashe kwifatira imyanzuro, bityo bikagabanya gutegera abandi amaboko.”

Biteganyijwe ko iyi nama izarangira ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023. Ubusanzwe iyi nama iba buri nyuma y’imyaka ibiri, ariko icyorezo cya Covid-19 kikaba cyaratumye itabera igihe yari yarateganyirijwe, kuko yaherukaga kubera mu gihugu cya Malta cyo ku mugabane w’u Burayi muri 2017, aho yari yabanjirijwe n’iyabereye ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Botswana, muri 2015.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'inzego z'ibanze muri Commonwealth, Rev Mpho MW Moruakgomo
Umuyobozi w’Ihuriro ry’inzego z’ibanze muri Commonwealth, Rev Mpho MW Moruakgomo
Bavuga ko inama nk'iyi ari umwanya mwiza wo kugira ngo abayitabiriye basangire ubunararibonye
Bavuga ko inama nk’iyi ari umwanya mwiza wo kugira ngo abayitabiriye basangire ubunararibonye
Ni inama yitabiriwe n'ibihugu 56 by'ibinyamuryango bya Commonwealth
Ni inama yitabiriwe n’ibihugu 56 by’ibinyamuryango bya Commonwealth
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka