Ibiherwaho mu kugaragaza intwari iki gihe bitandukanye n’ibyo mu gihe cyahise

Umujyanama wa Minisirtiri wa Siporo n’umuco, Guillaume Serge Nzabonimana, avuga ko ibiherwaho mu kugaragaza intwari kuri iki gihe binyuranye n’ibyaherwagaho mu bihe byahise.

Kera ubutwari ngo bwari bushingiye ku kwagura igihugu, kukirasanira, kwica ababisha. Icyo gihe, uwishe abantu barindwi bamuhaga umudari w’umudende, uwishe 14 bakamuha impotore naho uwishe 21 akagororerwa gucana uruti.

Kuri iki gihe ngo intwari dufite ni izaharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda kubera ko ubwo bumwe bwari bwarabuze. Ni izarasaniye igihugu. Ni abahagaritse Jenoside, ni abantu babohoye igihugu; nk’uko Nzabonimana abisobanura.

Akomeza agira ati “Mu gihe kizaza, ntabwo intwari zizaba zishingiye ku guhagarika Jenoside, ntabwo zizaba zishingiye ku guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko byagezweho, ku kubohora igihugu kuko byagezweho. Hazaba hari ibindi bikorwa by’iterambere urubyiruko rw’iki gihe dusaba ko rwaharanira”.

Umujyanama wa Minisirtiri wa Siporo n'umuco, Guillaume Serge Nzabonimana.
Umujyanama wa Minisirtiri wa Siporo n’umuco, Guillaume Serge Nzabonimana.

Nzabonimana kandi avuga ko kuri iki gihe, urubyiruko ndetse n’abakuru bagomba guharanira gukora ibikorwa byiza kandi mu buryo bw’ubunyangamugayo, kuko ari byo bizabagira intwari.

Agira ati “Kuri iki gihe, ubutwari buhere mu miryango. Abarezi n’ababyeyi bahe abana urugero rwiza. Ntibihagije kwigisha abana chimie, ahubwo bagomba kwigishwa kuba abantu. Umubyeyi cyangwa mwarimu utera impagarara mu rugo ntabwo ari urugero rwiza rw’ubutwari”.

Iki gitekerezo kandi, Nzabonimama agisangiye na Dr. Ntabomvura Venant uvuga ko kuri iki gihe, buri wese ashobora kuba intwari mu rwego arimo.

Agira ati “Umwana ukuze amaranira kugira ngo agire uruhare mu guteza imbere igihugu cye, aba ari intwari. No kugira ngo umuntu abashe kuba intwari ku rwego rw’igihugu, ni uko abitangirira mu rugo iwabo, aho yiga, mu baturanyi, …

Uko ibikorwa bye bigenda byaguka, bigirira akamaro abantu benshi, biba bizamubashisha no kuba intwari izwi, haba mu gihugu cye ndetse no ku isi.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe ntabwo byoroshye nibyo muminsi y’imperuka kabisa.

nkuranga yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka