Ibihano byakajijwe ku bahurira mu birori n’iminsi mikuru mu buryo butemewe

Umujyi wa Kigali washyize ahagaragara amabwiriza mashya y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali.

Muri ayo mabwiriza harimo ingingo ivuga ko gutegura, gutumira no kwitabira ibirori n’iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe bibujijwe. Ibyo birimo nko gusengera mu ngo, ibirori by’isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusezera ku bukumi (bridal shower), ibyo guha ikaze umwana (baby shower), n’ibindi.

Ibihano biteganyijwe kuri iyi ngingo birimo kuba uwatumiye abo bantu n’uwakiriye ibyo birori n’iminsi mikuru bazishyura buri wese ibihumbi magana abiri by’Amafaranga y’u Rwanda (200,000Frw).

Uwitabiriye icyo gikorwa we azishyura ibihumbi makumyabiri na bitanu by’Amafaranga y’u Rwanda (25.000FRW).

Iyi ngingo ivuga kandi ko abafatiwe mu birori bashyirwa ahabugenewe igihe kitarenze amasaha 24, no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19. Naho mu gihe ahakiriwe ibyo birori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo, hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ibihano ku banyuranya n’amabwiriza agenga ikiriyo, gushyingira no gushyingura

Aya mabwirika y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ateganya ibindi bihano ku banyuranya n’amabwiriza agenga imihango y’ikiriyo, gushyingira no gushyingura.

Kwitabira ikiriyo harengejwe umubare w’abantu wagenwe, uhagarariye umuryango azishyura amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu warenzeho.

Kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe, ubuyobozi bw’irimbi buzishyura amafaranga ibihumbi 25 kuri buri muntu warenzeho.

Kwitabira umuhango wo gushyingira harengejwe umubare w’abantu wagenwe, uwakiriye uwo muhango (idini cyangwa itorero, aho biyakirira, ushinzwe irangamimerere), azishyura ibihumbi 25 kuri buri muntu warenzeho.

Ibi bihano bizajya bijyana kandi no guhagarika ibikorwa by’itorero cyangwa idini n’ahakiriwe umuhango wo gushyingira harengeje umubare wagenwe mu gihe kitarenze ukwezi.

Ikindi ni uko hazajya hatangwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ku mukozi ushinzwe irangamimerere.

Umuntu wese ushyizwe mu kato bitewe n’amakosa yakoze avugwa muri aya mabwiriza azirengera ikiguzi cya serivisi zose azahabwa.

Ufatiwe mu ikosa rimwe ku nshuro ya kabiri, igihano yari yahawe kikuba inshuro ebyiri. Mu gihe afatiwe mu ikosa rimwe inshuro zirenze ebyiri ashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranwe mu rwego mpanabyaha ku bijyanye n’ubwo bwigomeke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose turashimira ubuyobozi bw’umugi wa kigari kuri ikicyorezo ntakujenjeka
Dufatanye twese igicyenewe cyane si ibihano ahubwo nu kwirinda tukarinda nabandi irinde ntabari wowe cg njyewe wanduza abandi

Kanyarwanda Eric yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka